Inkomoko y’urwango rwa Bruce Melodie n’umunyamakuru Emmy yamenyekanye, umukobwa kwisongo.

Muminsi yashize nibwo Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie amaze iminsi ahishuye urwango afitiwe n’umunyamakuru witwa Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy ku kinyamakuru Igihe amwanga cyane, aho yagiye akora ibiganiro bitandukanye kuri we by’ibihuha amusebya.

Bruce Melodie yavuze ko kubiceceka abirambiwe, ndetse ngo uyu Emmy hakaba hari amafaranga amwaka kugirango amuvuge neza

Mu myaka yashize higeze kuvugwa inkuru z’uko hari umukobwa witwa Agasaro Diane, umuhanzi Bruce Melodie yateye inda ariko akamwihakana.

Kuri ubu uwo mukobwa bivugwa ko asigaye aba mu gihugu cya Uganda.
Bruce Melodie ya Emmy icyakora bahoze ari inshuti kuva kera, ariko ubushuti bwabo hazamo agatotsi kubera uyu mukobwa.

Agatotsi kajya kuvuka hari igihe kimwe ubwo I Nyamirambo hari habereye ibitaramo bya Guma Guma, Emmy wari umunyamakuru aza kubona Bruce Melodie ari kumwe n’umugore we basigaye babana muri iki gihe,atwite anamufashe akaboko ku kandi, ahita ajya gukora inkuru ivuga ko ‘Umukobwa wa kabiri Bruce Melodie yateye inda yagaragaye’ ubwo ni nyuma y’uko hari haravuzwe ko yateye inda n’uwo Agasaro Diane.

Nyuma bakomeje kuba inshuti ariko bakunze kujya banashwana cyane.

Amakuru dukesha JB Rwanda avuga ko, nyuma gato y’uko Bruce Melodie avuye gukorera igitaramo I Burundi, bwa mbere ubwo yageragayo agafungwa, aribwo umubano we na Emmy noneho wahagaze burundu, aho ngo bapfuye ko iri tsinda rya Bruce Melodie Emmy yari arimo yaje kurikurwamo, bitewe n’uko amakuru yarivugirwagamo yose Emmy yayajyanaga ku rundi ruhande bivugwa ko rutumvikana na Bruce Melodie.

Umunyamakuru Emmy abonye bimeze gutyo, nibwo yahise ahamagara wa mugore wabyaranye na Bruce Melodie aho ari mu gihugu cy’abaturanyi, aramubwira ati “Bruce Melodie yarakize, amaze kugira amafaranga, ngwino tumurege bamuryoze ibyo yagukoreye byo kugutera inda.

Umubano wa Bruce Melodie na Emmy umaze kurangira, nibwo hatangiye kugaragara ko Emmy na Bruce Melodie batumvikana.

Bruce Melodie ubwo aherutse kujya kuririmba I Burundi, hari inkuru yasohotse ku kinyamakuru Emmy yanditse avuga ko ngo ibya Bruce Melodie polisi y’I Burundi yabyivanzemo amaze kuririmba indirimbo yaciwe mu Burundi ‘Akinyuma’ aho Bruce Melodie yanditse avuguruza iyi nkuru.

Bivugwa ko Emmy ashobora kuba yarakundaga uwo Diane wabyaranye na Bruce Melodie.

Cyakora Bruce Melodie kuva yatangaza ko Emmy amwanga ntakintu uyu munyamakuru yari yatangaza.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga