Impaka zabaye nyinshi nyuma yaho ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Senegal ihamagariwe

Uyu munsi tariki ya 31 Kanama, umutoza w’agatenyo w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Umufaransa Gérard Buscher usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA yahamagaye abakinnyi 25, bazakina na Senegal.

Gérard Buscher wagizwe Umutoza w’Agateganyo nyuma y’igenda rya Carlos Alos Ferrer wari umutoza mukuru wajyanye na Jacint Magriñá Clemente wari umwungirije. Uyu mugabo azafatanya na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent gutoza umukino w’u Rwanda na Senegal uzabera i Huye tariki ya 9 Nzeri.

 

Abakinnyi bahamagawe ni aba bakurikira,

Abanyezamu: Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe na Kimenyi Yves.

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Serumogo Ali, Ishimwe Ganijuru Elie, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Buregeya Prince na Nshimiyimana Yunussu.

Abo hagati: Bizimana Djihad, Iradukunda Siméon, Mugisha Bonheur, Muhozi Fred, Byiringiro Lague, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan.

Ba rutahizamu: Mugenzi Bienvenue, Nshuti Dominique Savio, Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Abantu bakomeje kwibaza impamvu Iradukunda Elie Tatou wa Mukura Victory Sports atahamagawe. undi mukinnyi ni Mitima Isaac wa Rayon sports.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe