Bya bintu umunani byasohotse umukobwa yagukorera bigatuma wisanga wamutaye mu mago

 

Burya n’ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk’imyumvire n’imitekerereze rusange, bityo ibi bikaba ari ibintu 5 byafasha umukobwa wifuza kuba uw’igikundiro ku mukunzi we, akabasha kunogera no kwishimirwa n’umusore bakundana kuburyo amwifuzaho kuba yamubera umufasha.

1. Gerageza kugaragara neza uko ushoboye kose: Abasore burya bakururwa cyane n’ibigaragara kandi aba yumva yaterwa ishema no kugira umukunzi ugaragara neza, umwe azahura nawe ari kumwe n’inshuti ze ntagire ipfunwe ryo kuziratira ko ariwe mwamikazi w’umutima we. Iyiteho kandi ugaragaze isuku nk’umwari ubikwiye koko aho unyura abone ko uhanyurana umucyo.
2. Hora iteka ufite impumuro nziza: Abasore burya n’ubwo atari ko bose bakunda kwitera imibavu ariko burya bakunda cyane umukobwa uhumura neza, umwe umusuhuza akamuhobera bamara gutandukana akumva aracyumva impumuro ye. Nk’inkumi ni byiza ko uzajya uzirikana kujya imbere ye cyangwa guhura nawe wikozeho rwose impumuro imeze neza, uzasanga iteka yifuza kuba kumwe nawe kandi nimunatandukana ntuzigera umuva mu bitekerezo.

3.Menya kumutetesha:Gutetesha burya bibaho mu buryo bwinshi. Ni byiza ko uzirikana ko gushima ibyiza biri ku mukunzi wawe ari ingenzi cyane, ahita yumva ko ahantu akunzwe, ashimwa ntacyo yahanganya. Mwereke ko umuha agaciro kandi ko ari ingenzi cyane kuri wowe, umwereke ko akurutira byose kandi umurutisha bose, umwite utuzina tuzatuma koko yiyumva nk’udasanzwe kuri wowe.

4.Mwereke ko umufuhira:Iyo tuvuze gufuha ntituba tuvuze gukabya. Niba rero umukunzi wawe umukunda, ibuka ko nyine hari n’inzindi nkumi zitabarika zimwifuza, umwereke ko ubizi ko ari mwiza kandi akurura abandi bakobwa, umwereke ko wababazwa no kumubona akundana n’undi mbese yumve ko nawe uzi ko afite igikundiro atari imbere yawe gusa ahubwo n’imbere y’abandi bakobwa.

5.Muhe umwanya, wimucungacunga cyane:Burya abahungu ntibakunda kwerekwa n’abakunzi babo ko babacungacunga kuri buri kantu, muhe rero umwanya n’ubwisanzure ureke yiyumvemo ubwigenge no kwifatira ibyemezo bityo azanumva ko akwiye kubikubahira no kwitwara neza, abikore kuko ari ngombwa atari ukubikora kuko wamucungacunze.

6.Ba umukobwa kandi witware nkabo:Muri iki gihe usanga hari abakobwa bamwe na bamwe bitiranya ibijyanye n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye, ugasanga bo barabifata nko kwigira ibyigenge bakitwara uko bishakiye. Itware nk’umwari ubereye u Rwanda, umenye ko utagomba kuba umukobwa w’akabari nka bamwe bajya bitwara gutyo, umenye ko utagomba gutaha igicuku no kwigira intakoreka mu muryango ukomokamo.

7.Mukunde kandi ubyerekane:Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw’ubu nta kigenda, ngo abakobwa b’ubu baratendeka n’ibindi nk’ibyo. Wowe rero mwereke itandukaniro ryawe n’abandi, wikwitwararika ngo wumve ko yazakureka ugaseba ahubwo mukunde, umuteteshe, umwereke ko ufite ishema rye mu bandi uzaba aribwo uharaniye ko atarota akureka. Nubikora neza azumva ko ntaho yagusiga ajya kandi yumve ko ntacyo yakuburanye yaba ajya gushaka.

8.Kunda inshuti ze:Niba umusore mukundana afite abasore bagenzi be ubona ko ari inshuti magara, ibuka ko bafite ibyo bahuriyeho kandi bashobora kuba baranamugiriye inama igihe yafataga umwanzuro wo kugusaba urukundo. Wihita uhubuka ngo werekane ko inshuti ze ntaho uhuriye nazo ahubwo ereka umukunzi wawe ko wubaha kandi ukunda inshuti ze ubigiriye we, bizatuma arushaho kugira ishema kandi n’ikibazo mwagirana cyose za nshuti ze zakuvugira neza ku mukunzi wawe igihe cyose waba warazisanzuyeho ukazereka ko koko uri umukobwa w’umutima.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.