Indwara y’igicuri ikomeje guhangayikisha benshi mu Rwanda yahagurukiwe.

Nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko umubare w’abarwara indwara y’igicuri mu Rwanda ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi hateguwe ubushakashatsi bugamije kumenya kumenya impamvu y’ubwiyongere bw’iyi ndwara ndetse n’uburyo bwagabanywa.

Inkuru mu mashusho

Indwara y’Igicuri ni indwara ifatwa nk’imwe mu ndwara zo mu mutwe kuko ifata umuntu ikamutura hasi nyuma yo gutera imikorere mibi y’imyakura ijyana ikanavana amakuru ku bwonko.

Iyi akaba ari indwara kandi ifata umuntu akagagara, agatakaza ubwenge, akazana urufuzi mu kanwa kandi bikaba ari ibintu biza bitunguranye ku buryo umuntu ashobora guhita yikubita hasi.

Umwe mu mpuguke z’indwara zo mu mutwe ndetse unabarizwa mu ishyirahamwe ry’abiyemeje kurwanya no kurandura indwara y’igicuri mu Rwanda Dr. Sebera fidele avuga ko kimwe mu bituma iyi ndwara y’igicuri ikomeza kwiyongera cyane mu Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu ari uko abanyarwanda bakomeje gufata iyi ndwara nk’amarozi cyangwa se umuvumo ku mashitani n’ubupfumu kandi naho bihuriye nukuri.

U Rwanda rukaba  rufatwa nka kimwe mu bihugu bifite ikigero cyo hejuru cy’iyi ndwara y’igicuri nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) aho abarwayi b’igicuri babarirwa ku kigero cya 4.8%.

Muyindi mibare kandi itangwa n’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko hejuru ya 85 by’abafatwa n’indwara y’Igicuri baboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ariko cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho ikigereranyo cy’abafatwa n’igicuri kibarirwa kuri 1.6%.

Nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe mu ntara y’amajyaruguru muri 2021 bwakozwe n’abashakashatsi  umunani abasaga 2681 barimo 56.14% by’abagore barasuzumwe muri abo bantu hasanzwemo abagera ku 128 bafite ubwo burwayi gusa 47.7% bikaba byaragaragaye ko bazabana niyi ndwara ubuzima bwabo bwose.

Kuri ubu rero hongeye gutegurwa ubushakashatsi busa nkabwo bukaba bugiye kubera mu ntara y’amajyepfo nkimwe mu ntara zifite ikigero cyo hejuru ku bwiyongere  bw’abarwara iyi ndwara y’igicuri intego y’ubu bushakashatsi akaba ari ugushyiraho ingamba zo kwirinda impamvu zituma iyi ndwara abakomeza kuyirwara biyongera.

Muri iyi ntara y’amajyepfo hateguwe  gahunda yiswe “Gusobanukirwa impamvu y’ikigero kiri hejuru cy’indwara y’Igicuri mu Rwanda binyuze mu Bushakashatsi bugamije kumenya ibyago biyitera”mu gihe ubusanzwe mu Rwanda iyi ndwara yagiye ifatwa nk’amarozi cyangwa amashitani.

Ubushakashatsi nyirizina bukaba bwaratangirijwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu cyumweru gishize bikaba byitezwe ko buzatanga ishusho ndetse n’amakuru ahagije ku bwiyongere bw’iyi ndwara y’igicuri mu Rwanda hakazakorwa kandi ubushakashatsi bareba niba ahantu umuntu atuye naho hagira uruhare mu gutuma umuntu yandura iyi ndwara.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda Dr. Nkeshimana Menelas yasabye abaturage kureka kwitiranya indwara y’igicuri n’ubupfumu cyangwa amarozi kuko ntaho bihuriye.

Akaba kandi atangaza ko igicuri kidaterwa n’amarozi cyangwa amashitani nk’uko biri mu myumvire ya bamwe mu baturage ndetse anagaragaza ko ubu bushakashatsi bukomeje buzafasha kugaragaza neza impamvu muzi y’ubu burwayi bw’igicuri ndetse n’uburyo bwiza bwo gukumira cyangwa kuvura umuntu wahuye na bwo.

Impuguke ku ndwara zo mutwe byumwihariko  k’ubuvuzi bw’Igicuri zemeza ko zigihura n’imbogamizi zo guhangana n’ubu burwayi kuko hakiri ubumenyi buke mu baturage kuri iyi ndwara ndetse hakaba hakiri  n’umubare muke w’impuguke mu buvuzi bw’indwara zifata ubwonko hano mu Rwanda.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda