Amatike y’igitaramo cy’umuramyi Josh Ishimwe ari kugurwa kubwinshi nyuma yamasaha make ageze hanze.

Josh Ishimwe ni umusore w’imyaka 22 akaba umutaramyi ugezweho muri iyi minsi, akaba yarihebeye umuziki uhimbaza Imana mu njyana Gakondo.
Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR, ariko inganzo ye iryohera cyane abo mu matorero n’amadini atandukanye arimo na Kiliziya Gatolika.

Uyu musore uherutse kongera uburyohe mu ndirimbo “Sinogenda Ntashimye”, yaciye agahigo mu muziki wa Gospel aho yabashije kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madamu Jeannette Kagame ku itariki ya 11 Kanama 2023 no ku itariki 13 Kanama 2023 nibintu bidasanzwe kuko niwe muramyi wenyine waciye aka gahigo.

Kurubu uyu musore akaba yaramaze iminsi ategura igitamo cye cyambere kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa kizaba kucyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 (20/08/203).

Uyu musore akaba yashyize hanze amatike yiki gitaramo cye.

Mumyanya isanzwe ni 5,000frw
Mumyanya yimbere ni 10,000frw
Muri VIP ni 15,000frw
Muri VVIP ni 20,000frw
Kumeza y’abantu batanu ni 250,000frw, nukuvugango umuntu umwe ni 50,000frw.

Amatike ari kuboneka kwisomera rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holly Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC).
Ushobora Kandi no kugura itike ukoresheje momo *182*8*1*604473# cyangwa kuri www.eventixr.com

Josh arasaba abantu kuzitabira iki gitaramo bagafatanya gusingiza Imana kuruwo munsi

Uyu musore nubwo ari umukristo wa ADEPR avugako akunda gusubiramo indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika kubera hari umwe mubabyeyi be uhasengera.

Kugeza ubu ntabwo aratangira gukora indirimbo ze bwite yanditse ahubwo agenda asubiramo izitandukanye abantu bazi. Amaze gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika ndetse n’izikoreshwa mu matorero nka ADEPR n’ahandi.

Related posts

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare