Bizaba aribicika! Amatike y’igitaramo cy’umunyarwenya ukomeye cyane Japhet Mazimpaka yashyizwe ku isoko.

Umunyarwenya ukomeye cyane umaze kubaka izina hano mu Rwanda ndetse no kuruhando mpuzamahanga Japhet Mazimpaka agiye gukora igitaramo cyo kurwego rwohejuru nyuma yo kuzenguruka Kaminuza zose zo mu Rwanda ahakorera ibitaramo.

Uyu musore ubusanzwe ni umunyamakuru kuri RBA ariko akaba akora mugisata k’imyidagaduro akorana nabandi banyamakuru batandukanye.

Buryango ijya kurisha ihera kurugo koko uyu munyarwenya yatangiriye ibitaramo iwabo mu karere ka Kayonza aho avuka kuri Kaminuza ya Rukara akomereza no muzindi Kaminuza zahano mu Rwanda zitandukanye.

Ibi bitaramo byose byari bigamije kuzamura impano z’urubyiruko zabuze uko zizamuka kubera kwitinya cyangwa kubura ubushobozi bwo kuzikurikirana.

Kurubu uyu musore yateguye igitaramo cyaguye kiri kuruhando mpuzamahanga.
Ni igitaramo yise Upcoming Diaspora
iki gitaramo kizaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali.

Uyu munyarwenya Japhet akaba yashyize hanze amatike yo kwinjira muri gitaramo cyakaraboneka kizaba kirimo ibyamamare bitandukanye.

Ahasanzwe ni 10,000frw
Muri VIP ni 20,000frw
Kumeza y’abantu batandatu ni 200,000frw

Japhet abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yasabye Abanyarwanda cyane cyane abakunzi b’urwenya kuzitabira iki gitaramo ndetse bakanagura amatike yabo hakirikare kuko ashobora gushira ku isoko muminsi mike.

Muri ki gitaramo biteganyijweko hazanagaragazwa abantu bafite impano zitandukanye yakuye aho yakoreye muminsi yashize.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga