Indwara idasanzwe y’ubwoba yibasiye abakoresha telefoni, abagera kuri 70% barayifite.

Indwara yo gutinya gutakaza telefoni cyangwa kuba mu buzima butarimo telefoni yitwa ‘Nomophobia’ cyangwa ‘No Mobile PHone Phobia’, yibasiye umubare mwinshi w’abantu kuko bisanga byinshi bakora byose basanga bakenera telefoni.

Muri mutarama 2023 Ikigo gikora ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Institute of Health, cyatangaje ko abantu bagera kuri 73% mu bakoresha telefoni hirya no hino ku Isi, barwaye iyi ndwara ya Nomophobia.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Iki kigo bugaragaza ko iyo ndwara yibasiye benshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyazahazaga Isi, abantu benshi bakagira umwanya munini wo kuguma mu ngo zabo bagakoresha telefoni, ndetse bikaba biteganyijwe ko izanakomeza kwibasira abantu cyane uko batera imbere bagakoresha ku bwinshi telefoni zigezweho zizwi nka (Smart Phones).

Nomophobia kandi yisabira cyane abantu babaswe no gukoresha telefoni cyane cyane urubyiruko akarusho urwiga mu ma Kaminuza aho bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo; kubura ibitotsi ku rwego bibaviramo uburwayi, agahinda gakabije, kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe n’umujagararo n’umunaniro ukabije.

Gukoresha telefoni cyane cyangwa kuba imbata ya telefoni bituma hari n’abagera ku rwego bitakariza icyizere, abatakaza ubushobozi bwo kwibuka, abatakaza ubushobozi bwo kugira ubumenyi bw’uko bitwara iyo bari mu bandi kubera guhora barangariye muri telefoni, ndetse no kudatanga umusaruro mu kazi kubera kubatwa no kumara umwanya munini kuri telefoni.

Muzindi ngaruka bagenda bahura na zo harimo; guhindagurika kw’amarangamutima, kubabara ibice by’umubiri birimo amaso, umugongo, intugu ndetse n’ibindi.

Umuntu ukekwaho indwara ya  Nomophobia cyangwa uyirwaye arangwa no gukunda kumara igihe kinini ari wenyine akoresha telefoni ku buryo aramutse agize impamvu ituma amara umwanya munini atayifite atangira kumva ubuzima busa n’ubudashoboka.

Uwarwaye iyi ndwara no mu buzima busanzwe bimugiraho ingaruka aho usanga adatera imbere, ndetse agahora akeneye ubufasha no ku tuntu duto, agahorana ubwoba bwo gufata inshingano mu gihe ari wenyine n’ibindi.

Mu gihe waba wiyumvaho ko ufite iyi ndwara ya Nomophobia, ugirwa inama yo kugana abajyanama mu by’imitekerereze bakaguha umurongo w’uko ushobora gutangira urugendo rwo kubaho ubuzima butishingikirije telefoni ku rwego uyibura ukumva ubuzima bwawe bwahagaze. Nukurikiza inama uzahabwa bizagufasha gukira iyi ndwara.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Reka kubaho wenyine, Wari uziko ushobora gutsindira inshuti nziza ugatuma abantu bagukunda? Dore uko wakwitwara;

Ibanga rikomeye cyane ku bagabo, umugabo ushobora kubyara abana beza ni muntu ki? Menya ibimuranga

Ni iki ko kubaho bikomeje kuba ingorabahizi? hari uburyo bwinshi bwo kubaho ubuzima bwihariye, menya ibikwiriye kugira ngo ubeho