Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wakiniye Rayon Sports Muhire Kevin yongeye kuyisinyira

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gusinyisha Muhire Kevin wayikiniye ndetse akanayibera kapiteni.

Mu masaha yigicamunsi nibwo Rayon Sports ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye yatangaje ko yasinyishije Muhire Kevin amasezerano y’igihe gito. Amakuru akavuga ko Muhire Kevin yasinye kugeza mu kwezi kwa mbere cyane ko hari ama gahunda atandukanye afitanye n’amakipe yo hanze y’u Rwanda. Mu gihe mu kwezi kwa mbere atabona ikipe yo hanze nibwo yakomezanya na Rayon Sports.

Muhire Kevin yaherukaga muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021, icyo gihe yayivuyemo yerekeza muri Al Yamourk yo muri Kuwait aho yari yasinye kuyikinara umwaka w’imikino wa 2022-2023. Kuva yatanduka n’iyi kipe yaratarabona indi kipe.

Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga afasha barutahizamu ni umukinyi w’ikipe y’igihugu nkuru y’u Rwanda Amavubi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda