Perezida Kagame yagarutse kuri Stade Amavubi y’u Rwanda ahagama Kagoma z’Ikirenga za Nigeria [AMAFOTO]

Perezida Kagame yageze muri Stade Amahoro!

Imbere ya Perezida Kagame, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 mu mukino u Rwanda rwari rwakiriyemo iyi kipe y’Igihugu ya Nigeria mu muri Stade Nationale Amahoro; ukuba umukino wa mbere Amavubi akiniyemo kuva yavugururwa mu bwiza no mu bunini, kuri ubu ikaba yakira abasaga ibihumbi 45 bicaye neza.

Aya makipe yombi ahuriye mu Itsinda rya Kane [D] mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc muri 2025. Ni Itsinda bahuriyemo n’Ibihugu bya Libye iherutse kunganya n’u Rwanda igitego 1-1 mu mukino ubanza ndetse na Bénin yanyagiwe na Nigeria ibitego 3-0.

Kurikira uko umukino wagenze, umunota ku munota.

90+5′ Umukino urarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bituma u Rwanda rwuzuza amanota 2, mu gihe Kagoma za Nigeria zo zihise zigira amanota ane.

90+4′ Mugisha Bonheur akomeje kuba urukuta mu kibuga hagati, arahabwa amashyi menshi n’abafana.

90+3′ Semi Ajayi amanukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuzamurira rutahizamu, Victor Osimhen agonze n’umutwe asanga Ntwari Fiacre aracyari maso awufata bugwe.

90+2′ Taiwo Awoniyi asimbuye Ademola Lookman ku ruhande rwa Nigeria.

90+1′ Impinduka ku ruhande rw’u Rwanda, Ruboneka Jean Bosco yinjiye mu kibuga asimbuye Kwizera Jojea.

90′ Hongereweho iminota itanu!

89′ Impinduka ku ruhande rw’u Rwanda, aho rutahizamu Gitego Arthur asimbuye Nshuti Innocent.

88′ Nigeria ikomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu ry’u Rwanda, aho Dele-Bashiru yari agiye kuvumba Amavubi Igitego kibi, ariko ba myigariro b’u Rwanda baryamira rimwe, mbere gato y’uko Omborenga Fitina awukuraho.

87′ Mugisha Bohneur Casemiro arekuye ishoti riremereye cyane, umunyezamu Stanley Nwabali arwana nawo ku bw’amahirwe biramukundira awujugunya hirya.

79′ Victor James Osimhen utoroheye Amavubi yongeye kugonga n’umutwe, ariko umupira usanga Ntwari Fiacre.

75′ Niyomugabo Claude yahererekanyije neza na Bizimana Djihad, bagiye kuzamura umupira mu rubuga rw’amahina, Ademola Lookman wari wasubiye inyuma, arawutwara.

71′ Bruno Onyemaechi azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, awuhindura imbere y’izamu maze Victor Osimhen ateye mu izamu na none Ntwari yongera kuwogereza muri koruneri itagize ikiyivamo.

70′ Ademola Lookman azamuye koruneri ariko bagenzi be baba bakoze amakosa mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda.

69′ Ademola Lookman agerageje uburyo buremereye imbere y’izamu, ariko Ntwari Fiacre arakiza nk’uko yakunze kubikora, umupira ujya muri koruneri.

67′ Amavubi ahererekanyije neza binyuze muri Muhire Kevin, Bizimana Djihad na Omborenga Fitina icyakora Kwizera Jojea agerageje gutera mu izamu n’akaguru k’ibumoso, umupira hanze gato y’izamu.

63′ Omborenga Fitina azamuye umupira imbere y’izamu aturutse iburyo, ariko awusama neza Nwabali.

62′ Victor Osimhen abyiganye na ba myugariro b’u Rwanda: Mutsinzi Ange na Manzi Thierry biha umwanya Ntwari Fiacre kugira ngo asame neza umupira.

61′ impinduka ku ruhande rw’u Rwanda, aho Mugisha Gilbert asimbuwe na Samuel Guellete Maria Leopold.

52′ Simon Moses yisanze imbere y’izamu wenyine, ariko agiye kwandika igitego  ya mbere, Ntwari Fiacre amubera ibamba.

50′ Nigeria igarutse iri hejuru, aho BVictor Osimhen na Simon Moses ubona ko bazanyemo imbaraga.

46′ Abafana baracyari kwishimira ko Perezida Kagame ari muri Stade, n’amashyi menshi cyane.

45′ Victor Osimhen na Simon Moses binjiye mu kibuga basimbuye Victor Boniface na Samuel Chukwueze.

Igice cya Kabiri kiratangiye, kiratangiye!

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ageze muri Stade Amahoro aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda gukurikira uyu mukino. Perezida Kagame yaherukaga kuri iyi Stade Amahoro ayifungura ku mugaragaro gusa muri rusange akaba yaherukaga kureba umukino w’Ikipe y’Igihugu kuri stade mu 2016 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina Imbere mu bihugu byabo [CHAN] yabereye mu Rwanda.

45+4′ Umusifuzi asoje igice cya mbere cy’umukino bikiri 0-0.

45+1′ Niyomugabo Claude akuruwe na Wilfried Ndidi, bimuviramo kwerekwa ikarita y’umuhoro, mu ikosa ryakohanwe na Muhire Kevin ariko ntihagira ikiyivamo.

45′ Hongereweho iminota ine

44′ Nshuti Innocent na none nk’aho abasore b’Amavubi bari batumwe gutererea kure, agerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

44′ Bizimana Djihad agerageje ishoti rya kure ariko Stanley Nwabali akomeza kuba maso.

43′ Kwizera Jojea azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo rw’Amavubi, nyjma y’ikosa ryari rikorewe kuri Innocent Nshuti ariko ntiyabasha kwinjira mu rubuga rw’amahina.

41′ Nigeria yihariye iyi minota, iremye uburyo bukomeye binyuze muri rutahizamu Victor Boniface na Samuel Chukwueze wahise azamura umupira mu rubuga rw’amahina, Bruno Onyemaechi ateyeho n’umutwe umupira unyura hanze gato y’izamu.

39′ Umunyezamu w’u Rwanda, Ntwari Fiacre aryamye hasi, ari kwitabwaho n’abaganga.

38′ Victor Boniface ateye umutambiko w’izamu, Ademola Lookmana agize ngo asongemo Niyomugabo Claude abyitwaramo neza arakiza. Ni bwo buryo buremereye kurenza ubundi bwose bwari bwabonetse muri uyu mukino.

36′ Niyomugabo Claude agerageje gukuraho umupira wanga kujya ku kirenge neza ahubwo wigira muri koruneri, yazamuwe na Ademola Lookman nk’ibisanzwe ariko Bizimana Djihad awukuzaho umutwe.

34′ Manzi Thierry ahaye Kwizera Jojea umupira muremure ndetse arawufunga, agiye guhererekanya na Omborenga iburyo Calvin Bassey arawubambura.

33′ Wilfried Ndidi usanzwe ukinira Leicester City mu Bwongereza, afashe umwanzuro aracenga, icyakora Mugisha Bonheur amushyira hasi ataragera kure.

32′ Ola Aina ararenguye neza mu rubuga rw’amahina. Ademola arawusanganiye ariko Ntwari arawumutanga.

30′ Chukwueze arahagurutse haterwa ‘Coup Franc’ yabyaye koruneri, ariko Ntwari Fiacre ayitera ibipfunsi awusubiza aho barengurira.

29′ Samuel Chukwueze wari wizamukiye akandagiwe bikomeye na Djihad bizimana, ahita anerekwa ikarita y’umuhondo. Chukwukueze ari kwitabwaho n’abaganga.

28′ Ademola Lookman azamuye koruneri itagize ikiyivamo, Amavubi bahita bizamukira nubwo batarenze umurongo wo hagati.

26′ Mugisha Gilbert akoze amakosa asubiza umupira mu rubuga rw’amahina, rutahizamu Victor Boniface aba yabibonye, ariko asonze mu izamu abarimo Mutsinzi Ange bawohereza muri koruneri.

25′ Nigeria ibonye koruneri itewe na Ademola ariko ntiyagize ikiyivamo.

22′ Manzi Thierry yohereje umupira muri koruneri, yaje guteza ibibazo kuko Ola Aina yayizamuye imbere y’izamu ndetse Ademola Lookman awohereza mu nshundura, icyakora biza kugaragarira abasifuzi ko yari yaraririye.

Umukino ubaye nk’utuza, ugabanya umuvuduko.

18′ Omborenga Fitina agerageje kuzamura umupira imbere y’izamu woherezwa muri koruneri na ba myugariro. Ni koruneri iteje akavuyo imbere y’izamuariko Innocent Nshuti na Mutsinzi Ange Jimmy wari wazamutse bawuburira mu birenge.

17′ Kwizera Jojea akoreweho ikosa nko muri metero 35 ku ruhande rw’iburyo, rihanwa na Muhire Kevin nubwo byarangiye umupira usubiranwe n’Abanya-Nigeria.

15′ Ademola Lookman asize ba nyugariro b’u Rwanda, bisa nk’ibyarangiye umunyeza Ntwari Fiacre aratabara afatanyije na MugishaBonheur uba ari hafi aho.

13′ Kwizera Jojea yandagaje myugariro Calvin Bassey, nubwo myugariro Troost Ekong ahise awuvanaho.

12′ Mugisha Bonheur, Nshuti Innocent na Muhire Kevin barahererekanya nk’abashaka kurema uburyo bukomeye.

10′ Calvin Bassey na Dele-Bashiru barahererekanyije hagati mu kibuga, ariko bagize ngo bakorezeho Samuel Chukwueze umupira umubana muremure.

8′ Abasore b’Amavubi bakambitse imbere y’izamu rya Nigeria barahererekanyije binyuzwe muri Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Kapiteni Djihad, ariko Kevin agerageje uburyo umupira unyura hejuru y’izamu rya Nwabali.

7′ Kwizera Jojea w’u Rwanda agerageje kuroba umunyeza Nwabali, icyakora umupira ntiwamukundira neza unyura hejuru y’izamu.

5′ Niyomugabo Claude azamuye umupira imbere y’izamu rya Nigeria, ariko myugariro Semi Ajayi awohereza muri koruneri abasore b’u Rwanda bahise bashyira hejuru y’izamu.

17H00, Umukino uratangijwe n’umusifuzi w’Umunya-Mali, Karim Sabry muri Stade Amahoro14:57′ Hari kuririmbwa indirimbo y’ubahiriza igihugu cy’u Rwanda

14:56′ Hari kuririmbwa indirimbo y’igihugu ya Nigeria

14:55′ Amakipe yombi yinjiye mu kibuga mbere yuko umukino utangira

14:44′ Nta bafana benshi bari muri Stade kuko ibihande bimwe birimo ubusa,ni nyuma yuko FERWAFA yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe ari ubuntu

14:42′ Ikipe y’igihugu ya Nigeria nayo isubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

14:38′ Amavubi asubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

Icyo amateka avuga ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Amateka agaragaza ko nibura mu mikino itanu iheutse guhuza Amavubi y’u Rwanda “Kagoma z’Ikirenga za [Super Eagles]” Nigeria, u Rwanda rutazi intsinzi kuko rwanganyijemo itatu, maze ibiri rurayitsindwa.

Umukino wakinwe tariki ya 5 Kamena 2004 wabaye uwa mbere bari bahuye mu bihe bya vuba, ukaba wararangiye Nigeria itsinze ibitego 2-0, maze umukino wa kabiri wakinwe tariki 06 Gicurasi 2005 mu gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2006 urangira ibihugu byombi binganyije igitego 1-1.

Undi mukino wakinwe tariki ya 29 Gashyantare 2012 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0, umukino wa kane wabaye tariki 06 Kamena 6 2012 ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurik, wasize Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0. Ni mu gihe uwa gatanu ari na wo uheruka, wakinwe tariki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri CHAN ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Abakinnyi bo kwitondera ku ruhande rwa Nigeria

Nigeria ifite rutahizamu Victor James Osimhen uherutse kwerekeza muri Galatasaray nk’intizanyo ya Naples yo mu Butaliyani na Ademola Lookman wa Atalanta Bergamo akaba n’umukinnyi rukumbi w’Umunya-Afurika uri mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or ya 2024. Aba bombi baherutse gusengerera Benin 3-0 bonyine.

Uretse aba kandi harimo kapiteni wayo, William Troost Ekong uherutse gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Igikombe cya Afurika gihuruka cyabereye muri Ivory Coast mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abakinnyi bo kwitega ku ruhande rw’Amavubi

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byanditse ko Mugisha Gilbert wa APR FC ayoboye abakinnyi batatu b’Amavubi batewe ubwoba ndetse bo kwitega ku ruhande rw’u Rwanda.

Hakurikijwe ibyandikwa n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria nka “Pulse Sports”, umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Mugisha Gilbert; uwa FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, Kapiteni Bizimana Djihad na Innocent Nshuti wa One Knoxville muri USA; ni abo kwitondera ndetse bashobora gushyira Kagoma zabo mu bihombo.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

Ntwari Fiacre ahagaze mu biti by’izamu by’Amavubi y’umutoza, Frank Torsten Spittler; Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, na Niyomugabo Claude bari mu bwugarizi; Mugisha Bonheur “Casemiro” na Bizimana Djihad bateganye mu kibuga hagati; baho Mugisha Gilbert, Muhire Kevin, na Kwizera Jojea bari inyuma ya rutahizamu Innocent Nshuti.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Nigeria

Stanley Nwabali ni umurinzi w’izamu rya Nigeria; Semi Ajayi, [Kapiteni] William Troost Ekong, Calvin Bassey bazaba bari mu bwugarizi; Olaoluwa Aina, Wilfred Ndidi, Fisayo Dele-Bashiru, na Bruno Onyemaechi bagomba kuba bateganye inyuma ya kizigenza Ademola Lookman, Victor Okhor Boniface na Samuel Chukwueze wa AC Milan.

Abasifuzi bakomoka muri Maroc ni bo bagiye gusifura uyu mukino, bagizwe na Karim Sabry uri hagati, Mostafa Akarkad Akaab uwa mbere w’igitambaro naho Hamza Nassiri akaba uwa kabiri w’igitambaro.

Perezida Kagame yageze muri Stade Amahoro!
Abafana bari bahari ku bwinshi!

Mugisha Gilbert ahanganye na Ola Aina
Mugisha Gilbert
Abafana baje gushyigikira Ikipe y’Igihugu Amavubi!
Troost Ekong na Nshuti
Troost Ekoong na Muhire Kevin

Omborenga ku mupira ari imbere ya Nshuti
Omborenga Fitina
Mugisha Gilbert
Kwizera Jojea ahanaganiye umupira na Onyemaechi
Calvin Bassey imbere ya Muhire Kevin
Abana batwaye Amabendera y’Ibihugu byombi; igihe gito mbere y’uko umukino utangira!
Rutahizamu Nshuti Innocent agera ku kibuga!
Myugariro, Manzi Thierry
Myugariro, Mutsinzi Ange Jimmy
Muhire Kevin agera ku kibuga!

Abarimo abayobozi bakuru mu mupira w’u Rwanda nka Perezida wa Ferwafa, Munyentwari Alphonse n’Ushinzwe iterambere ryawo bahageze!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya