BIRABABAJE! Padiri wa Lycee de Rusumo arakekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Inkuri yinshamugongo ikomeje gutera agahinda abagiye batantukanye bo hirya no hino mu gihugu cy’ u Rwanda ni inkuru
Umupadiri uyobora ikigo cy’Ishuri cyo mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure wiga muri iri shuri.

Amakuru yamenyekanye ko uyu mupaduri yatawe muri yombi kuri uyu  uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.Ni mu gihe ishuri ayobora rya Lycee de Rusumo riherereye mu Karere ka Kirehe, aho umwana w’umukobwa ukekwaho gusambanywa na Padiri, asanzwe yiga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu Mupadiri. Yagize ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri.”Dr Murangira akomeza agira ati Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje agira inama abarezi byumwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri kubera urugero abandi, bakirinda kugwa mu byaha nk’ibi bikekwa kuri uyu mupadiri.Ati Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana.”Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rutazigera rwihanganira abakora ibyaha nk’ibi, ndetse anibutsa ko bidasaza ku buryo ababikora, igihe icyo ari cyo cyose ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.

Related posts

Biteye agahinda!Mu Karere ka Rulindo uwo baketseho icyorezo cya Marburg banze ku muvura kugeza avuye ku isi yabazima.

Ngoma: Batunguwe no gusanga umugabo usanzwe ucunga umutekano yubaraye hejuru y’umurwayi wo mu mutwe

Benshi bagize ubwoba! Icyo Polisi y’ u Rwanda yatangaje ku rupfu rw’ umwana w’umunyeshuri warashwe agiye kwiga.