Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Musanze uwari uyitwaye yivuze imyato

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo haravugwa inkuru y’ impanuka y’ imodoka yabuze feri igwa mu muhanda rwagati.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yakoze impanuka yavuze ko icyayiteye ariko uko yabuze feri.

Inkuru mu mashusho

Umushoferi wari utwaye iyi modoka, avuga ko impanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri mu gihe akirwana nayo ngo ayigarure ihita ihirima.Amakuru avuga ko ubwo iriya modoka yacikaga feri uriya mushoferi yakoze ibishoboka ngo ntihitane ubuzima bwa benshi.

Ndayambaje Kalima Augustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo,  yavuze ko, iyo kamyo ikimara kugwa, habayeho ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye aho k’ubw’amahirwe yayivuyemo ari muzima.

Ati “Iyo kamyo ikimara kugwa mu muhanda, twegereye umushoferi atubwira ko yabuze feri, aho zari zacitse mu gihe akirwana nayo ihirima mu muhanda, umushoferi ni muzima nta kibazo na kimwe yagize.”Iriya kamyo yafunze umuhanda by’igihe gito mbere y’uko yegurwa ngo urujya n’uruza rubashe gukomeza.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza