Ahumeka Izamu umwataka ufite izina rikanganye ari mu marembo yinjira muri Rayon Sport

Ikipe ya Rayon Sport ikina ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye kandi bakomeye bazayifasha kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-204.

Rayon Sport nyuma yo kugura umukinyi Aruna Moussa Madjaliwa Umurundi ufite amamoko muri Congo Kinshasa, kuri ubu Rayon Sport iri mu biganiro bigeze ahashimishije n’umusore witwa Richard Bazombwa Kirombozi, w’imyaka 27.

Richard Bazombwa Kirombozi umwaka ushize yakinaga mu ikipe ya Bumamuru yatwaye igikombe cya shampiyona mu Burundi, ni umukinyi ukina nk’umwataka nimero 9. Uyu musore yavukiye mu gihugu cya Congo Kinshasa nyuma azaguhambwa ubwenegihugu bw’u Burundi. Imikino Abarundi baheruka gukina mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika yose yayigaragayemo.

Uyu mukinnyi yakiniye andi makipe arimo Vita club, As Nika, na Maniema zose zo muri Democratic Republic of the Congo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda