Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ bitinze yerekanwe mu ikipe nshya i Burayi [AMAFOTO]

Myugariro w’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yerekanwe mu ikipe ya Athlitiki Enosi Lemesou Limassol ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre.

Mu gitondo cya taliki 16 Nyakanga 2024, ni bwo iyi kipe ya Athlitiki Enosi Lemesou Limassol ibinyujije ku mbugankoranyambaga yahaye ikaze uyu myugariro w’imyaka 29 y’amavuko.

Icyakora kuva ubwo Mangwende ntiyigeze agaragara mu myitozo kubera ikibazo cy’ibyangombwa bimwemerera kuba no gukorera muri kiriya gihugu bemewe n’amategeko. Gukinira iyi kipe byaje guhabwa umugisha nyuma ndetse ku munsi w’Ejo hashize taliki 11 Kanama 2024, uyu musore yagaragaye mu myitozo ku nshuro ya mbere.

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe yashinzwe mu mwaka w’1930, ikaba isanzwe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre.

Myugariro, Imanishimwe Emmanuel yari mu bakinnyi bari basoje amasezerano yabo mu Ikipe y’Igisirikare muri Maroc, FAR Rabat. Uyu rero ari mu bakinnyi bitakunze ko bongererwa amasezerano muri iyi kipe yabuze ibikombe bibiri ku munota the nyuma, bitwarwa na Raja Athletic de Casablanca.

Ni ibyatumye umutoza Nasradine Nabi ahita asohoka muri iyi kipe yerekeza muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo maze asimburwa na Czesław Michniewicz.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FAR Rabat muri Maroc muri 2021 avuye muri APR FC yakiniye imyaka itanu na yo yagiyemo avuye muri Rayon Sports. Uyu kandi ni umukinnyi w’Ikipe y’Ibihugu y’u Rwanda, Amavubi kuva muri 2016.

Emmanuel Mangwende yerekanwe muri AEL Limassol!
Mangwende yari amaze imyaka itatu muri FAR Rabat!

Mangwende yerekanwe nyuma y’umunsi umwe agaragaye mu myitozo!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda