APR FC nidasezerera Azam ushobora kuzaba ari wo munsi wa nyuma w’Umutoza Darko Nović

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Umunya-Sérbie, Darko Nović ashobora kwirukanwa mu gihe yaba atabashije gusezerera Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze ry’Imikino ya CAF Champions League, nk’uko bikubiye mu masezererano ye.

Uyu mutoza w’imyaka 52 y’amavuko ntiyorohewe n’ibihe muri APR FC nyuma y’uko atsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2024, nyuma gato yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup muri Tanzania.

Ibi byatumye abafana b’iyi kipe mu burakari budasanzwe bitereka maze bagaragaza ko uyu mutoza ari we uri inyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ifite kubera ko “adashaka” gukinisha abakinnyi bashya ubuyobozi bwaguze.

Ku rundi ruhande, uyu Munya-Sérbie avuga ko abo bakinnyi impamvu badakoreshwa ari uko urwego abifuzaho atari rwo bariho, bityo ko niba bashaka gukina bagomba kuruzamura, bitari ibyo agakoresha abameze nk’uko ashaka.

Kuri ubu amakuru ari ho ni uko APR FC ishobora kuzahita isezerera Darko Nović mu gihe yaba asezerewe na Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze ry’Imikino ya CAF Champions League, nk’uko bikubiye mu masezererano ye.

Mu masezerano ye harimo ingingo ivuga ko mu gihe cyose Darko Nović atarenga mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, iyo yaba impamvu yo gusesa amasezereno yari afite yo gutoza iyi kipe yambara Umukara n’Umweru.

Muri uyu mwaka APR FC yongereyemo abakinnyi barindwi b’abanyamahanga barimo Abanya-Ghana babiri: Richmond Nii Lamptey na Seidu Dauda Yussif, Abanya-Nigerie babiri: Godwin Odibo na Nwobodo Chidiebere Johnson; Umunya-Sénégal, Alioum Souané; Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy ndetse n’Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah.

Ni abakinnyi kugeza ubu batarizera umwanya ubanza mu kibuga kuko bataragirirwa icyizere n’umutoza, Darko Nović; ibintu byatumye bamwe mu bafana b’iyi kipe batabyumva kimwe na we.

Umutoza Darko Nović ashobora kuzirukanwa mu gihe yasezererwa mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League!

Related posts

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]