Ikipe y’Igihugu Amavubi irakira Police FC mu muhezo

Ikipe y’Igihugu Amavubi irakira Police FC mu muhezo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi irakira Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC mu mukino wa gishuti ugamije kuyifasha gukaza imyiteguro y’umukino izakiramo Nigeria mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Ni umukino ukinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri, kuva saa Yine zuzuye muri Stade Nationale Amahoro.

Uyu mukino wateguwe nk’indi myitozo isanzwe kuko ntuza gukurikiza iminota 90 isanzwe y’umukino yagenwe na FIFA. Byitezwe ko iminota iba mike bishoboka.

Abafana kimwe n’itangazamakuru ntibemerewe kwitabira uyu mukino kuko uraba mu muhezo. Witezweho gufasha Amavubi gutyaza abakinnyi no kurushaho kumva neza uburyo bw’imikinire buzayifasha kwitwara neza imbere ya Nigeria.

Iyi Nigeria iherutse kwakira rutahizamu wayo, Victor James Osimhen wamaze kwerekeza muri Galatasaray yo muri Türkiye nk’intizanyo the Naples yo mu Butaliyani. Nigeria kuri uyu wa Gatandatu irakira Bénin mu murwa mukuru, Lagos mu mukino wa mbere wo mu itsinda basangiye n’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, izakirira “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Ikipe y’Igihugu Amavubi irakira Police FC mu muhezo

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda