Perezida wa Gasogi United akaba n’umwe mu bayobozi ba Rwanda Premier League, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko Shampiyona y’uyu mwaka iri hasi cyane, ayigereranya n’ikiraro gishaje kidashobora kwihanganira uburemere bw’ibiyinyuraho.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ikipe ye yanganyije na AS Kigali ubusa ku busa, mu mukino wafunguye umunsi wa 22 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu.
Ubajijwe uko abona urwego rwa Shampiyona y’uyu mwaka, KNC ntiyazuyaje, ati:
“Ni Shampiyona iri hasi kurusha izindi zose zabayeho. Ubuse amakipe mukunda kugarukaho mwayabonye akina iki? Ntacyo! Ndakubwiza ukuri, ubirebe.”
KNC yavuze ibi mu gihe umubare w’abanyamahanga mu makipe wiyongereye, aho bemerewe kuba batandatu bagakina umukino bahereye mu kibuga. Gusa, avuga ko abinjizwa mu makipe nta rwego rufatika bafite, ndetse bamwe muri bo bamaze no gusezererwa mbere y’uko Shampiyona irangira.
Ati: “Abanyamahanga bwoko ki? Hari n’abo tugiye gutegera mukanya. Mukurikirane murebe ni bangahe bamaze gusezererwa mbere y’uko Shampiyona irangira?”
Ntihagarukiye aho, kuko KNC yanashinje abanyamakuru kugira uruhare mu gusubiza inyuma umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ati: “Aya makipe akomeye ni yo asigaye afite ibiganiro by’imikino. Muragenda mukabeshya rubanda, mukavuga amagambo akabiriza, ariko wajya kureba ugasanga nta kintu kirimo. Niba mushaka ko umupira uba umupira, muve mu bufana! Ndababwiza ukuri, mwishe Shampiyona.”
Nyuma yo kunganya na AS Kigali, Gasogi United yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 27.