Amavubi yinjijemo undi mukinnyi yakoze umwitozo wa mbere yitegura Nigeria[AMAFOTO]

Myugariro Mutainzi Ange Jimmy

Ikipe y’Igihugu Amavubi irimo Niyibizi Ramadhan usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu utari wajyanye n’abandi muri Libye, yakoze imyitozo yayo ya mbere i Kigali mu Rwanda yitegura umukino w’umunsi wa kabiri ifitanye na Nigeria mu mikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Nzeri 2024 ku Kibuga cy’Imyitozo cya Stade Amahoro, nyuma y’igihe gito abagize Ikipe y’Igihugu basesekaye i Kigali.

Ni imyitozo yitabiriye n’abakinnyi bose bameze neza bitandukanye n’iyakorewe muri Libye, aho abakinnyi benshi bagenderwaho nka Kapiteni Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange Jimmy na Kwizera Jojea baje batinze, bakora umwitozo wa nyuma gusa. Muri iyi myitozo kandi Umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Niyibizi Ramadhan utarajyanye n’abandi muri Libye yasimbuye mugenzi we Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu.

Iyi myitozo kandi ibaye nyuma y’amasaha make iki kipe igeze mu Rwanda. Aba bahagurutse mu gihugu cya Libye banyura muri Türkiye mu murwa mukuru Istanbul, babona gufata indi ndege ibageza i Kanombe, mu rugendo rwagenze neza bahagera mu masaha ya saa Sita zishyira saa Saba.

Amavubi ari kwitegura Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yaraye yakiriye rutahizamu, Victor James Osimhen uherutse kwerekeza muri Galatasaray yo muri Türkiye atijwemo na Naples yo mu Butaliyani. Ni Nigeria kandi ifitanye umukino na Benin kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024 iwayo mu murwa mukuru Lagos.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ibifashijwemo na rutahizamu Innocent Nshuti usanzwe ukinira Ikipe ya One Knoxville yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasaruye inota rimwe irikuye imbere ya Libye mu mukino ubanza wo mu itsinda.

Ikipe y’Igihugu, Amavubi yasesekaye i Kigali, izakirira “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Kapiteni Bizimana Djihad
Kwizera Jojea na we uri mu bahageze nyuma ku mukino wa Libye yakoze imyitozo!
Myugariro, Manzi Thierry
Myugariro Mutainzi Ange Jimmy
Myugariro w’ibumoso, Niyomugabo Claude!
Umutoza, Frank Torsten Spittler
Rutahizamu, Innocent Nshuti watsinze igitego cyo kwishyura muri Libye!
Myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje