Gisagara: Abaturage nyuma yo kuremerwa  basabwe kubungabunga ibyo bahawe

Mu karere ka Gisagara  mu mirenge itandukanye,  ubuyobozi bw’aka bwaremeye abaturage  batishoboye amashyiga yo gutekeraho ku bufatanye na DUHAMIC ADRI.

Iki gikorwa cyabereye mu mirenge ya  Muganza, Ndora na Kibilizi,  akaba ari  ibintu abaturage bishimiye cyane kuko bavuga ko byaboroheye dore ko ngo basigaye bacana inkwi nkeya ugereranyije na mbere batarahabwa ayo amashyiga, cyane ko   nta ni kiguzi na gito basabwa.

Umwe muri abo baturage witwa Mukantwali Sipesiyoza, utuye mu mudugudu wa Rwimisambi, akagali ka Cyumba , mu murenge wa Muganza yagize ati” Yaje kudufasha gucana neza ituma ducana inkwi zitari nyinshi, icyo dusaba ni uko bayubakira neza bakayishyiramo hagati”.

Undi witwa Ndahimana Gabriel nawe wo
mu mudugudu wa Rwimisambi, akagali ka Cyumba, mu murenge wa Muganza yagize ati” Ikiza cyaya mashyiga,  ucana inkwi nkeya, ikindi aho ushaka gutekera niho uyitereka”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko aya  mashyiga  ari meza  uretse ko ngo bibasaba kuyubakira ikijyira hejuru kugira ngo ijye iteka neza.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Denise Dusabe, yasabye abaturage gufata neza amashyiga bahawe bakirinda kuyapfusha ubusa.

Ati” Icyambere ni ukuzifata neza bakazikoresha mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije, hari igihe umuntu atita ku kintu akumva ko yakoresha uburyo yari asanzwe akoresha ariko ni na byiza gukoresha ibyo twahawe kugira ngo nyine tunabibyaze umusaruro”.

Gutanga amashyiga muri aka karere ni igikorwa ngarukamwaka kandi haba hari umufatanyabikorwa, uyu mwaka hakaba hagiye gutangwa amashyiga ibihumbi birindwi (7000) atangwe mu mirenge itatu  muri Muganza, Kibilizi na Ndora.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro