Igor Mabano yemeza ko umuziki w’ u Rwanda udateze gutera imbere

Umuhanzi Nyarwanda Igor Mabano, aremeza ko umuziki wo mu Rwanda ugifite byinshi ubura kugira ngo ugere ku ruhando Mpuzamahanga nk’uko mu bindi bihugu bimeze.

Ku bwa Igor Mabano, agaragaza ko urwego umuziki w’u Rwanda uriho muri iki gihe rudashimishije, gusa nanone akavuga ko hari icyizere cy’ahazaza ko ibintu bizagenda neza.

Mu kiganiro versus kuri RTV, yashimangiye ko iyo arebye urwego umuziki w’u Rwanda uriho, atashishikariza umwana we kuba yaba umunyamuziki.

Mu magambo ye ati, “Niyo mpamvu umuhungu wanjye ntamubwira ngo hita ujya mu muziki, ariko biratanga icyizere nko mu myaka itanu iri imbere.” 

Mu bihe bitandukanye abahanzi bakomeye muri uyu muziki, bakunze kugaragaza ko hari ibintu bikiri inzitizi birimo ahantu hake ho gukorera ibitamo ku bahanzi n’ahahari hakaba ari hake kandi hatujuje ibisabwa.

Ikindi cyakunze kugarukwaho, harimo amategeko arengera abahanzi ku bihangano byabo, nubwo mu minsi yashize hasohotse itegeko rivuga kuri iyi ngingo nubwo ritavuzweho rumwe bigatuma Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima abasezeranya ko bizasuzumwa.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga