Mu ikipe ya Rayon Sports hari kuvugwa ubukene bunuma, aho mu Ikipe y’Abagabo bamwe mu bakinnyi bahagaritse gukora imyitozo batarishyurwa, mu gihe mu Ikipe y’Abagore bivugwa ko ikibazo cy’amafaranga ahanitse basabwaga cyatumye bahitamo kuguma muri Ethiopie nyuma y’igihe kitari gito basezerewe mu marushanwa mpuzamahanga bakinaga.
Mu bihe byashize ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Amagaju ibitego 2-2, ni bwo ikibazo cy’amafaranga n’amadeni cyatangiye gututumba ubwo umukinnyi Niyonzima Haruna atagaragaraga kuri uwo mukino, amakuru akavuga ko yanze kuwitabira kuko atarahabwa amafaranga yemerewe n’ubuyobozi mbere yo gusinya.
Uretse Haruna, kuri ubu amakuru agera kuri KGLNEWS yemeza ko hari hari n’abandi bakinnyi bamaze gufata umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko hari ibyo bagombwa n’ubuyobozi batarahabwa.
Aba barimo batatu baheruka kuza bagizwe n’Abanya-Senegal: Fall Ngane na mugenzi we Yousou Diagne ndetse n’Umunya-Cameroun Koulagna Aziz Bassane bivugwa ko batarahabwa ibyo bagombwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Icyitarusange kuri aba bakinnyi bose kimwe n’andi mazina atatangajwe ariko y’abakinnyi b’Abanyarwanda, baravuga ko batazasubira mu kibuga batirahabwa ibyo ikipe ibagomba.
Ni ihurizo iyi kipe irimo mu gihe Rayon Sports y’Abagore yagombye kuba igiye kumara hafi icyumweru yarageze mu Rwanda, ikiri kubarizwa mu gihugu cya Ethiopie kuko yasanze amafaranga yo guhindura amatike y’indege ahenze cyane.
Muri rusange, iyi kipe yahagurutse mu Rwanda tariki ya 16 Kanama 2024 yerekeza muri Ethiopia gukina CECAFA igomba kuzatanga itike y’ikipe izahagararira CECAFA muri CAF Women Champions League.
Nyuma yo gutsindwa imikino yose uko ari itatu yo mu itsinda, uhereye kuri C[entral] B[ank] of E[thiopie] WFC yabatsinze ibitego 3-2, Kenya Police Bullets ibatsinda 1-0 naho taliki ya 22 Kanama 2024 isoza itsindwa na Yei Joints yo muri Sudani ibitego 2-1.
Amakuru yizewe avuga ko abagize iyi kipe bajya kugenda bakatishije amatike y’indege ku italiki yo kugaruka bavuga ko bazagaruka tariki ya 30 Kanama 2024 kuko irushanwa rizarangira taliki ya 29 Kanama 2024, bavuye mu Rwanda bizeye kugera ku mukino wa nyuma.
Mu buryo butunguranye, Umunyamabanga Namenye Patrick wagiye ayoboye delegasiyo yageragaje guhinduza itike ariko basanga birahenze cyane aho kompanyi yabakatiye amatike yababwiye ko byibuze kugira ngo bahindurirwe itike bagomba kwishyura amadorali 120 ku muntu, basanga ari menshi batayabona bahitamo kugumayo nubwo ikiguzi bakoresha bariyo nacyo kitaboroheye.
Umukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 2 yagombaga kwakiramo APR FC warasubitswe kubera ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izaba iri kwitegura umukino wa CAF Champions League ifitanye na Pyramids yo mu Misiri muri iyi Nzeri. Izagaruka yakirwa na Gasogi United taliki 21 Nzeri 2024.