Dusure Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myitozo idasanzwe ya Yoga dusobanukirwe icyo imarira abakinnyi [AMAFOTO]

Mbonyumwami Taïba wa Marines FC!

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ‘Amavubi’ yakoze imyitozo idasanzwe ya Yoga ifasha cyane mu gutegura mu mutwe mu gihe yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, izahuramo n’Amakipe y’Ibihugu bya Libye na Nigeria muri Nzeri 2024.

Iyi myitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Kanama 2024, yitabirwa n’abakinnyi bamaze kugera mu mwihererero mu gihe hagitegerejwe abandi bazaturuka hanze y’igihugu.

Abakinnyi bitabiriye ubu bwoko bw’imyitozo, biganjemo abakina imbere mu gihugu bageze mu mwiherero mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 26 Kanama 2024, dore ko hari hanatangiye ikiruhuko gito cy’amakipe y’ibihugu aho za shampiyona zabaye zihagaze.

Kuri abo bakinnyi hiyongeraho rutahizamu wa AFC Leopards yo muri Kenya, Gitego Arthur wahagereye rimwe n’abakina mu Rwanda. Hari kandi na Mugisha Bonheur Casemiro ukina muri Tunisie.

Muri rusange, imyitozo ya Yoga ya none nkuko bisanzwe, abakinnyi b’Amavubi bayikoze mu bice bitatu birimo guhumeka ugashyitsa umwuka mu nda, imyitozo ngororamubiri, n’umwitozo wo gutuza (meditation), muri uwo mwitozo ni ho hazamo ibintu byinshi birimo no kwiyumvisha ko wakora ibintu bidasanzwe ubwawe, ukaba kandi waniyaturiraho ibintu byiza.

Yoga ifatwa nk’uburyo bwuzuye bwo gusingira amagara n’ubuzima bwiza. Si imyitozo gusa ahubwo ni ukuvumbura ubwawe uwo uri we, Isi n’ibiyikikije. Yoga izwi nk’umurage wa cyera cyane wadutse mu Buhinde muri Aziya ugizwe n’uruhurirane rw’imyitozo y’umubiri, roho [Soul] na gatekerezi [mind] igamije kunga ubumwe bw’ibyo bitatu bigize umuntu.

Umukinnyi wakoze iyi myitozo aba yaruhutse byuzuye kandi bimwongerera icyizere cyo kwitwara neza mu kibuga kuko imitekerereze ye iba yahindutse bitewe n’intego ye, n’icyo yiyaturiyeho.

Uyu mwiherero watangiye Ejo taliki ya 26 Kanama 2024, uzaba ukubiyemo n’imyitozo izamara icyumweru kimwe mbere y’uko bakinira i Benghazi. Umukino uzabahuza na Libye ku wa 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri.

Abakinnyi b’Amavubi myitozo ya Yoga!
Mbonyumwami Taïba wa Marines FC muri meditation!
Abakinnyi bageze mu gice cya “meditation”
Muri Yoga habamo n’imyitozo yo kugorora ingingo!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda