Igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ gihamiriza Abanyarwanda ko umuco utazacika

 

Mu Rukari mu Karere ka Nyanza habereye Igitaramo Ndangamuco Nyarwanda cyitwa “ I Nyanza Twataramye” cyabimburiwe n’ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Kanama 2024.

Iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Nyanza, kibaye ku nshuro ya cumi, kikaba kirata umuco nyarwanda, abacyitabiriye basangiye indirimbo, imbyino, inanga, ibisakuzo, imikino gakondo, amazina y’inka n’ibindi byinshi byaranze Abanyarwanda bo hambere.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi barimo Nzayisenga Sophia, Bands, ndetse n’abandi benshi, mu matorero hari itorero urugangazi ndetse n’andi matorero hari n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, abayobozi b’uturere two mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’abandi batandukanye.

Umuyobozi wa karere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, atanga ikaze yavuze ko ari ibyishimo kongera guteranira hamwe bagaragaza umuco nyarwanda.

Ati” Ni umwanya mwiza wo kugaragaza umuco nyarwanda, duharanira iteka kuwusigasira no kuwutoza abadukomokaho kugira ngo utavaho ucika”.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta ndetse akaba n’imboni ya karere ka Nyanza muri Guverinoma, ari nawe wari umushyitsi mukuru, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yashimiye ubuyobozi bwa karere ka Nyanza kuba budahwema gusigasira umuco nyarwanda.

Yagize ati” Ndashimira abateguye iki gitaramo sinakibagirwa ubuyobozi bwa Nyanza, kuba bwarazirikanye ko tugomba gusubira mu muco wacu, tukagira igitaramo nk’iki”.

Minisitiri w’ubutabera yakomeje avuga ko tugomba gukomera ku muco, ngo kuko iyo wataye umuco uba wabaye umucakara.

Ati” Iyo wataye umuco uba wabaye umucakara, iyo rero twe dutarama n’ibindi nk’ibyo ni uko tutari abacakara”.

‘I Nyanza Twataramye’ ni ikimenyetso cy’ubudasa bwa karere ka Nyanza, kigaragaza umuco nyarwanda utavangiye aka karere kakaba Igicumbi cy’umuco, cyane ko kuva kera aka karere ka Nyanza karanzwe no kuba icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bw’ingoma ya cyami.

iki gitaramo kiba kigamije gukumbuza abakuru umuco, kuwukundisha abato n’abanyamahanga, guhamya ko Nyanza ari Igicumbi cy’Umuco, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no kwidagadura.

‘I Nyanza Twataramye’ ni igitaramo ngarukamwaka, kimaze kuba ubukombe kandi gifite umwihariko wo kugaragaza no gusigasira umuco nyarwanda .

”I Nyanza Twataramye’ ni igitaramo cyatangijwe mu mwaka wa 2014, gusa hari imyaka ibiri kitabaye kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

 

Umutambagiro w’Inyambo wari ubereye ijisho
Abakuru n’abato bari babukereye

 

Iki gitaramo gisobanuye byinshi ku batuye Akarere ka Nyanza

 

 

 

I Nyanza Twataramye ni igitaramo kimaze kuba ngarukamwaka kuva cyatangizwa mu 2014
Abitabiriye iki gitaramo bari benshi

 

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.