Rayon Sports yerekanye Kapiteni ku Umunsi w’Igikundiro [AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko kapiteni wayo muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 akomeza kuba Muhire Kevin uherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe muri akinira iyi kipe.

Ni kimwe mu bikorwa byari bitegerejwe n’abafana benshi ba Rayon Sports kuko byari byabanje gutanagazwa ko Niyonzima Haruna wagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17 ashobora kugirwa Kapiteni mushya wayo.

Ni bimwe mu bikorwa byari bibereye ijisho kuri Rayon Day, kuko Haruna Niyonzima bakunda gutazura “Baba Mzazi, yasohowe yicaye mu ntebe nk’umwami, mu gihe Kapiteni Muhire Kevin yinjiye mu kibuga ahererekejwe na robo.

Perezida w’Umuruango wa Rayon Sports yashyikirije igitembaro cya kapiteni, Muhire Kevin uherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe, imbere y’abatoza ba Rayon Sports baserutse mu mukenyero.

Kapiteni Muhire Kevin yahise atangira mu kibuga yambaye igitambaro cya Kapiteni ndetse na mugenzi we Niyonzima Haruna ari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.

Byitezwe ko Niyonzima Haruna azakomeza kuba umukinnyi mukuru, ugira inama bagenzi be anabasangiza inararibonye ariko atari we Kapiteni mukuru.

Muhire Kevin yerekanwe nka Kapiteni wa Rayon Sports nk’uko yari agisanganwe!
Muhire Kevin yasohotse aherekejwe n’irobo!
Niyonzima Haruna yicajwe ku ntebe ya cyami!
Abatoza baserutse mu mukenyero!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda