Azam FC yageneye Perezida Kagame impano [AMAFOTO]

Umuyobozi Mukuru [CEO] wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati ashyikiriza Jean Fidèle wa Rayon Impano igenewe Perezida Kagame!

Umuyobozi Mukuru [CEO] wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati yashyikirije perezida wa Rayon Sports impano bateguriye Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Umuyobozi Mukuru [CEO] wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati yatangiye iyi mpano muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, ubwo Azam FC yari yaje gukina na Rayon Sports ku mukino w’Ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, “Rayon Day 2024” kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024.

Iyi mpano ikipe ya Azam FC yageneye Perezida Paul Kagame, ni umupira wanditseho izina rya Nyakubahwa Paul Kagame kubera imiyoborere myiza ndetse n’umubano uhamye u Rwanda rufitanye na Tanzania.

Uyu mupira washyikirijwe Uwayezu Jean Fidèle, umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports ngo na we azawushyikirize Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame amaze igihe ashimirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku bw’imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kuzamura ibikorwa bya Siporo n’intambwe idasubira inyuma u Rwanda rwateye mu kubaka ibikorwaremezo biha amahirwe abana bafite impano mu mikino itandukanye.

Ubwo yitabiraga ibirori byo gutaha Stade Amahoro yari imaze igihe imyaka ibiri ivugururwa, perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe yagaragaje uruhare rya Perezida Paul Kagame mu guteza imbere ruhago.

Perezida w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu nama yigaga ku iterambere rya siporo, umunsi umwe mbere y’itangizwa ry’Imikino Olympique, yavuze ko “Perezida Kagame akwiye kubera icyitegererezo abandi bayobozi by’umwihariko abaturuka ku migabane ya Afurika, Pacifique, na Amerika y’Epfo bashaka guteza imbere siporo binyuze mu kubaka ibikorwaremezo byakira amarushanwa mpuzamahanga.”

Umuyobozi Mukuru [CEO] wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati ashyikiriza Jean Fidèle wa Rayon Impano igenewe Perezida Kagame!
Perezida Kagame akomeje gushimirwa uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere siporo!

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda