Hari igihe umugabo yifuza gukora igikorwa cyo mu buriri , umugore we akamwima ,sobanukirwa impamvu umugore yima umugabo we .
1.Igihe umugabo atazi kubimukorera neza:Abagore bamwe na bamwe bavuga ko abagabo babo batabanezeza mu gikorwa cyo gutera akabariro, ibi bituma abagore bamwe na bamwe bahitamo kwanga iki gikorwa kuko nta byishimo baba bitezemo , rimwe na rimwe bagatandukana cyangwa bakabaca inyuma.
2.Gutakaza icyizere: Akabariro ni igikorwa kiba hagati y’ abantu bakundana cyangwa bahuje ibyiyumviro bagashaka guhurira mu gikorwa cyo kwishimisha , ntabwo iba ku impamvu z’ uko ufite umugore cyangwa umugabo. Icyizere gishobora gucika bitewe ni uko wenda mukundana ariko mutabana , imyitwarire ugaragaza ituma utaba umwizerwa cyangwa n’ ibindi . umugore ashobora kugera ku rwego atakaza icyizere cy’ umugabo utaba umwizerwa cyangwa n’ ibindi . umugore ashobora kugera ku rwego atakaza icyizere cy’ umugabo we, bakabaho batizerana , ibyo kandi bigabanya urukundo ku buryo amabanga y’ abashaskanye atanozwa.
3.Ikibazo cy’uburwayi:Umugore ashobora kuba arwaye mu myanya y’ ibanga akaba atinya kubabara mu gihe yaba ari gutera akabariro,akaba yahakanira umugabo we wenda ntasobanure imbamutima ze ni uko yiyumva kuko bakunze kugira isoni. Umugore kandi ashobora kuba ari kugendera ku mabwiriza ya muganga bitewe n’ uburwayi afite. Nk’ urugero yarabazwe cyangwa agomba gutegereza gukira akabona gukora iki gikorwa ibyo bikaba byatuma yanga gutera akabariro n’ uwo bashakanye.