Icyo RIB yatangaje nyuma yo guta muri yombi Musenyeri uherutse kwegura

 

 

Kuri uyu wa Kabiri Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha ( RIB) ,rwatangaje ko rwafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel uherutse kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’ uru rwego avuga ko uyu Musenyeri akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ ubuyobozi.

Kuri ubu Musenyeri Mugisha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera ,mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.

Uyu Musenyeri yatawe muri yombi nyuma y’ uko mu Ugushyingo 2024, Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda ,Dr. Laurent Mbanda ,yari yamuhagaritse ku mirimo yo kuyobora Diyosezi ya Shyira , kugira ngo hakorwe ubugenzuzi ku bibazo n’ Imiyoborere n’ imitungo byamukekwagaho.

Ibi bibazo byatangiye kuvugwa kuva mu ntangiriro z’ umwaka wa 2024, ubwo bamwe mu ba Pasiteri bo muri EAR Diyosezi ya Shyira bahindurirwaga inshingano, bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

 

Related posts

Bamuketseho amarozi,Ruhango umukecuru yishwe nabi

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.