Bamuketseho amarozi,Ruhango umukecuru yishwe nabi

 

Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’ umukecuru wishwe urupfu rubi nyuma y’ uko bamuketseho amarozi.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge, mu Kagari ka Nyarurama ,mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango,kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukecuru bamukase ijosi ,bikekwa ko ari abamushinja amarozi.

Uyu nyakwigendera witwaga Mukarusize Asenathe , yishwe n’ abantu bamushinja kubarogera bamwe bo mu miryango yabo bagiye bapfa impfu zitunguranye, nk’ uko byatangajwe n’ abamwe mu baturage barimo n’ umukobwa we.

Uyu mukobwa wa Nyakwigendera babanaga mu nzu imwe ,yabwiye BTN TV dukesha aya makuru ko yaherukanaga na nyina ubwo yari agiye guhinga mu ikawa noneho bigeze nka saa Saba z’ amanywa ,imvura iba iraguye ngira ubwoba kuko nabona atari yaza ngo yugame imvura. Nibwo yigiriye inama yo kujya kumushakisha aho yahingaga agezeyo aramubura ariko mu gihe agarutse inyuma arebye hirya abona hasi igitambaro yari yambaye mu mutwe akomeje imbere mu cyerekezo cyariho atungurwa no gusanga nyina aryamye hasi yamaze gukatwa ijosi yapfuye.

Aba baturage basabira nyakwigendera Mukasine ubutabera,bavuga ko abakundaga kumushinia amarozi ari bo mu muryango we,bakunze kwigamba kenshi ko batazamuha agenge kugeza ubwo bihoreye agapfa nk’ uko nawe yabahekuye.

Ubwo twakora iyi nkuru ubuyobozi bw’ Akarere ka Ruhango, ntabwo bwitabaga Telefoni y’ umunyamakuru mugenzi wacu wa BTN TV wabagampagaye inshuro nyinshi.

Ntihagira icyo ubuyobozi butangaza kuri iyi nkuru tuzabigarukaho mu inkuru yacu y’ ubutaha.

Related posts

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.