Icyatumye Umusirikare wa leta ya Uganda yica umugore we cyababaje benshi

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Werurwe ,2025 , nibwo inkuru yatunguye benshi y’ Umusirikare wo mu gihugu cya Uganda warashe umugore we bapfuye ibiryo.

Ni Umusirikare wa Uganda ,L/Cpl Sserunkuma Denis , ukorera ku Ishuri ry’ imyitozo ya Gisirikare rya Kaweweta ,yarashe umugore we ,Kebirungi Kella Adyeeri aramwica nk’ uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga.

Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yari yarashakanye na Nyakwigendera babana nk’ umugore n’ umugabo ,ngo kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere bari biriwe batongana mu rugo rwabo kubera ko nyakwigendera yari yanze gutegura amafunguro.

Ikindi kivugwa ni uko bigeze mu masaha ya Saa Cyenda , nyakwigendera yasohotse mu nzu yabo yiruka mu gihe ukekwaho icyaha yari amukurikiranye afite imbunda ya SMS maze arasa nyakwigendera ku mutwe ahita abura ubuzima. Ibyo bikimara kuba nk’ uko iyi nkuru yatangajwe na Chimpreports yo muri kino gihugu ivuga ngo uyu musirikare yahise ahindukiza imbunda arayitunga ngo yiyahure; ku bw’ amahitwe yirasa ku kananwa ntiyabura ubuzima.

Sam Twine , Umuvugizi wa Polisi yo mu Karere wemeje ibyabaye. Yavuze ko Abapolisi bakiriye amakuru yatanzwe n’ umunyamakuru,bahise bagera ahabereye ibi; bandika icyaha cy’ ubwicanyi binyuze mu kurasa no gushaka kwiyahura kandi humva abatangabuhamya bari bahari .

Kuri ubu amakuru kandi avuga ko ukekwaho icyaha yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Gisirikare cya Kaweweta IV, kugira ngo avurwe ,umurambo w’ umugore ujyanwa mu Bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts

Amakuru agezweho! M23 imaze gufata utundi duce twingenzi two muri Mwenge.

U Rwanda ruri kwishyuza u Bwongereza asaga Miliyari 89Frw nyuma y’ uko bukoze ikosa rikomeye cyane

Umugabo w’ Umunyamulenge yishwe urwagashyinyaguro ,barangije bamutegeka kwicyukurira imva ibirimo kuba biteye agahinda