Icyabaye cyatumye abarwanyi ba FDLR bishyikiriza u Rwanda

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2025, nibwo abarwanyi 3 b’ umutwe wa FDLR bishyikirije u Rwanda kuri ubu bakaba bari kuganirizwa.

Uyu mutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,bafashwe icyemezo cyo kwitandukanya n’ uyu mutwe ugamije guhungabanya u Rwanda bishyikirije iki gihugu bavukamo,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2025.

Amakuru avuga ko mu masaha ya mu gitondo zo ku tariki twavuze, ngo aba barwanyi binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kageshi mu Mudugudu wa Kigesi mu Karere ka Rubavu.

Amakuru avuga ko aba barwanyi basanzwe bavuka muri uyu Murenge wa Busasamana ,baje banafite imbunda zabo 3 zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo byakoreshwaga n’ uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.

Ubwo bageraga mu rugo rw’ umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z’ ubuyobozi bw’ ibanze ,Aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w’ Umudugudu,nawe wahise amenyesha inzego zimukuriye nk’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Busamana ,ubundi amakuru aza kugera ku inzego z’ umutekano ,zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu, yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk’ uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro Mbere yo kujya mu buzima busanzwe. Ati” Kugira ngo tubanze tubaganirize tubamenyereze ,tubahe amakuru y’ igihugu cyabo bagarutsemo Mbere y’ uko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu baba mu mirwano”.

Uyu muyobozi wa Karere ka Rubavu, yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano,aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima ,ndetse anagira Inama abandi bakiri muri uyu mutwe w’ iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo ,bazakirwa.

Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri internet.

 

Related posts

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

M23 yakuriye inzira ku murima abifuza ko yava muri Santere ya Masisi

Bari bakoze ijoro! Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukozi ukora isuku