Gisagara: Guverineri w’Amajyepfo yasuye koperative y’abahinzi b’umuceri

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano ku rwego rw’akarere, basuye COOPRORIZ Gatare y’abahinga umuceri mu gishanga cya Gatare.

Intego y’uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2025, kwari ukuganira n’abanyamuryango bahagarariye abandi, bishimira ibyagezweho ndetse banaganira ku bibazo bihari, bagashakira hamwe ibisubizo biganisha ku iterambere rya bose.

Geverineri Kayitesi yishimiye uko yasanze iyi koperative ihagaze, kuko abanyamuryango bayo bamaze kwiyubaka.

Yagize ati “Nk’uko babyitangiye mu buhamya, bavuye kuri kabiri [toni kuri hegitari], bagera kuri gatandatu n’ibice birindwi. N’ubwo intego yabo ari umunani, ariko bari mu rugendo rwiza rwo kuyigeraho.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni intangarugero muri gahunda za leta zibagarukira. Abanyamuryango bayo bose baba bafite ubwisungane mu kwivuza bwa Mituelle, baba muri ejo heza, biteganyirije uburyo bw’imibereho mu gihe cy’amasaziro yabo. Muri gahunda y’akarere y’uko buri muryango ugira inka, buri wese arayifite. Iyo hari umunyamuryango ukeneye kugura moto mu kwiteza imbere ku bafite ‘permis’, baramufasha akayibona.”

Umuyobozi wa COOPRORIZ Gatare, Nyiramfasha Clemantine, yashimangiye ko koko abanyamuryango ba koperative abereye umuyobozi babayeho neza kuko umusaruro bawubona.

Yagize ati “Umunyamuryango wacu mu rugo abayeho neza, afite inka, ataha heza, afite aho aba, babifashijwemo na koperative ku bufatanye n’ikigo cy’imari aba bahinzi b’umuceri bishingiye (COOPEK Impamba).”

Icyakora uyu muyobozi avuga ko bagifite ikibazo cy’uko umuceri basaruye badahita bawishyurirwa, kuko bahabwa amafaranga ari uko inganda zamaze kuwutwara gusa.

 

Guverineri Kayitesi yahumurije abanyamuryango b’iyi koperative, ababwira ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko babihaye umurongo binyuze mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’inganda zibagurira umusaruro.

Ati “Kuri uyu musaruro w’umuceri, inganda zisanzwe zikorana n’abaturage zatugaragarije ko nta kibazo cy’umuceri bazagira, kuko n’aha ngaha Gikonko n’ubwo batarawutwara bemera kuwujyana. Icyo twavuganye ni uko bawutwara bakwishyura abaturage, ntibavuge ngo bazabanza babone isoko babone kubaha amafaranga. Ibyo twabyemeranyijweho, baratangira kubishyura. Mu byumweru bibiri abanyamuryango baraba bamaze kubona amafaranga yabo.”

Koperative COOPRORIZ Gatare igizwe n’abanyamuryango 1,070 babarizwa mu murenge wa Gikonko n’uwa Musha. Mu mwaka ushize yejeje toni esheshatu n’ibice birindwi kuri hegitari, aho intego yayo muri uyu mwaka ari ukugera kuri toni umunani kuri hegitari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga.
Geverineri Kayitesi yishimiye uko yasanze iyi koperative ihagaze, kuko abanyamuryango bayo bamaze kwiyubaka.

 

Koperative COOPRORIZ Gatare igizwe n’abanyamuryango 1,070 babarizwa mu murenge wa Gikonko n’uwa Musha.

 

Iyi Koperative COOPRORIZ Gatare mu mwaka ushize yejeje toni esheshatu n’ibice birindwi kuri hegitari.

Related posts

Muhanga:Uko umusore w’ imyaka 22 yisobanuye ku cyatumye yica umugabo w’ imyaka 24.

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

M23 yakuriye inzira ku murima abifuza ko yava muri Santere ya Masisi