Ibyo abasore b’ i Rusizi barimo gukorera ababyeyi babo byatumye benshi bazinukwa abana babo

Amakuru yatunguye imbaga nyamwinshi naho mu Karere ka Rusizi ababyeyi bo mu kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe batabaza ubuyobozi bitewe n’uko biyubakira inzu abana babo bakazibasohoramo bakazirongoreramo bo bakabaho basembera,Umusaza witwa Bapfakurera Boniface atuye mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Shagasha ati Umwana yazanye umugore aranyirukana ashaka no kunyica, ndayimurekera ubu ndacumbitse”.

Umucyecuru witwa Nakabonye Mariana wo mu mudugudu wa Shagasha nawe ahuje ikibazo na Boniface ati“Nagize ikibazo narimfite inzu nyisohorwamo, nabikorewe n’umwana nabyaye n’umugore yashatse nta butaka nkigira nabwimuwemo”.Abo bavugwaho gusohora ababyeyi babo mu nzu biyubakiye twagerageje kubavugisha baryumaho, gusa ubuyobozi bw’akagari ka Shagasha batuyemo buvuga ko ababikora babaswe n’ibiyobyabwenge.

Uwizeye Andre ni Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shagasha yagize atiMuri iki cyumweru ni bwo yamusohoye mu nzu ariba anywa urumogi turi gushaka uko twamufata tukamujyana muri transit”.Dr. Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi atangaza ko bitumvikana uko umwana asohora umubyeyi we mu nzu yagakwiriye kumwubakira, ngo nk’ubuyobozi kibazo bagiye kugikurikirana. Ati Ntabwo byumvikana ukuntu umwana asohora umubyeyi we mu nzu, abo bana tubafata nk’ibihazi, kwigisha ni uguhozaho iki kibazo turakomeza kwigisha kugira ngo tugikumire”.Iki ikibazo cy’abana basohora ababyeyi babo mu nzu bakazirongoreramo nti byari bikunze kugaragara muri aka Karere.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro