Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru itangaje aho umugabo w’ umuyobozi w’ umutekano ushinjwa guca inyuma uwo bashakanye agasambanya abagore babiri bubatse ingo.
Byabereye mu mudugudu wo mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe muri kariya Karere twavuze ahabanza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru BTN tv avuga ko abaturage bo muri kariya gace kabereyemo ayo mahano bavuze ko bababazwa n’uburyo ubuyobozi bw’Akagari ka Rwangara bashyizeho uyu mugabo ku mwanya w’umuyobozi w’umutekano mu gihe ajya abasambanyiriza abagore, ubwo
umunyamakuru yageraga muri aka gace yasanze abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko bafatiye mu cyuho uyu muyobozi wabo ari gusambanya abagore babiri bubatse ingo.
Kimwe mu byababaje aba baturage ni uburyo ubuyobozi bwaheje itangazamakuru mu Nteko Rusange y’Abaturage, bivugwa ko yari igamije kweguza uyu muyobozi ushinzwe umutekano.Umwe mu bagabo uvuga ko yasambanyirijwe umugore yagize ati “Nagiye kubyuka nshakishije umugore wanjye mu nzu sinamubona ndashakisha musanga mu kizu [inzu] ari kuryamana n’uwo mugabo ushinzwe umutekano.”
Umugore w’ushinjwa gusambanya abagore babiri, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yasanze akenda k’imbere k’umugabo we n’ak’umugore bari baryamye ku buriri.Yagize ati “Uyu mugabo yabyutse agiye kureba aho uwo mugore we yagiye asanga n’umugabo wanjye wamubyukije, ubwo mu kwinjira ni bwo nasanze amakariso ku gitanda ndetse n’ikoti ry’umugabo wanjye ninjye warisohoye.”
Aba baturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko uyu muyobozi ushinzwe umutekano hari umugore basambanye nyuma yo kunanirwa kumuhaza “amushinga icupa mu gitsina”.
Evariste Nzabahimana,Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, , we yavuze ko amakuru aba baturage bari gutanga atandukanye n’ayo uwo muyobozi ushinzwe umutekano yamubwiye.Ati “Abayobozi bo bari kuvuga ko ibyo bintu bitabaye nk’uko muri kubivuga ariko kuko mwabitubwiye, ndi gushaka uwo muntu warenganye kugira ngo ayo makuru ayatubwire ngo tube twabikurikirana.”