Umuhanzi w’icyamamare uzwi nka Wizkid yahagaritse umuziki.

Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Nigeria ndetse no muri Afurika Wizkid nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu muziki yatangaje ikintu cyateye abafana be kwikanga.

Nyuma y’igitutu yashyizweho n’abafana benshi bamusaba ko yasohora indirimbo kuri ubu yamaze gutangaza ko azongera kugaragara mu muzika nyuma y’imyaka ine cyangwa itanu.

Mu butuma umuririmbyi Essence yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko muriyi munsi ari mukiruhuko, aho ari gukina umupira w’amaguru ndetse na gorofe muburyo bwo kwishimira ikiruhuko cye, akaba avuga ko ikiruhuko cye kidashobora kurangira munsi y’imyaka ine.

Wizkid uherutse gupfusha  nyina kuri 18 Kanama 2023 kuva icyo gihe akaba adakunze kugaragara kumbuga nkoranyambaga.

Indirimbo aheruka gusohora ni Money&Love yasohoye kuri 04 Ugushyingo 2022.

Wizkid si ubwambere yaba atangaje ko agiye kuba ahagaritse umuziki kuko no muri 2019 yabivuze ariko akaza kugaruka bidatinze, kuri ubu benshi batangaje ko ashobora kuba harikintu ahugiyeho azazana kigatungura abakunzi b’umuziki we.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze