Ibyihishe inyuma yisezera ry’ umunyamakuru wari ukomeye mu Rwanda

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu, yatangaje ko yahagaritse gukorera igitangazamakuru yakoreraga.Yabitangaje mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024, yageneye abafana ndetse n’abumvaga ibiganiro bye.Muri iri tangazo, Andy Bumuntu yatangiye avuga ko nyuma yo kubitekerezaho bihagije “nafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zanjye kuri KISS FM.”

Andy Bumuntu ni umwe mu banyamakuru bakoraga ikiganiro Kiss Breakfast gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, giherutse kwakira umunyamakuru mushya, ari we Anita Pendo na we waje kuri iyi Radio ya Kiss FM amaze gusezera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10.

Mu itangazo rya Andy Bumuntu, yavuze ko yagiriye ibihe byiza akanunguka ubunararibonye muri aka kazi, by’umwihariko ahungukira inshuti.Ati “Buri gitondo nabaga mfite ishema ryo gutangirana namwe umunsi, dusangira ibitwenge, ibiganiro biryoshye ndetse n’ibihe nzahora nkumbura.”

Ariko ngo nubwo byari ibyishimo, ubuzima ndetse n’inshingano n’amahirwe, aho byerecyeje umuntu, ni ho agana.Ati “Bitewe n’inshingano nshya ndetse n’ibindi bikorwa mu buzima bwanjye, nakoze amahitamo akomeye, yo kwita kuri iyi nzira nshya. Nubwo nzakomeza gukumbura igitondo twagiranaga.”

Yashimiye abakundaga ibiganiro bye, avuga ko atabasezeye ahubwo ko bazongera bakaganira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ati “Nubwo nsezeye kuri KISS FM, ariko nzakomeza kubana namwe binyuze mu yindi mishinga iteye amatsiko.”

Andy Bumuntu asezeye kuri Kiss FM nyuma y’igihe gito, umunyamakuru Sandrine Isheja Butera bakoranaga, ahawe inshingano nshya na Guverinoma y’u Rwanda, zo kuba Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Related posts

Gloria Bugie wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ugiye gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira