Abanya-Nigeria batewe ubwoba na batatu b’Amavubi bayobowe na Mugisha Gilbert! Ibyo wamenya mbere y’umukino

Impumeko y’umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakiramo “Kagoma z’Ikirenga za” Nigeria kuri uyu wa Kabiri ikomeje gukwira hose, aho ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byanditse ko Mugisha Gilbert wa APR FC ayoboye abakinnyi batatu b’Amavubi batewe ubwoba ndetse bo kwitega ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni mu mukino wa Kabiri wo mu Itsinda rya Kane mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc mu 2025.

Imikino ibanza yasize Kagoma za Nigeria ziyoboye iri tsinda n’amanota 3 aho izigamye ibitego 3, mu gihe Amavubi y’u Rwanda na Libye bakurikiyeho n’inota rimwe, mu gihe “Ibitarangwe” bya Bénin bitarabona inota na rimwe.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 10 Nzeri, muri Stade Nationale Amahoro, Amavubi y’u Rwanda arakira Nigeria ya rutahizamu Victor James Osimhen uherutse kwerekeza muri Galatasaray nk’intizanyo ya Naples yo mu Butaliyani na Ademola Lookman wa Atalanta Bergamo akaba n’umukinnyi rukumbi w’Umunya-Afurika uri mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or ya 2024.

Hakurikijwe ibyandikwa n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria nka “Pulse Sports”, umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Mugisha Gilbert; uwa FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, Kapiteni Bizimana Djihad na Innocent Nshuti wa One Knoxville muri USA; ni abo kwitondera ndetse bashobora gushyira Kagoma zabo mu bihombo.

Byitezwe ko Ntwari Fiacre azaba ahagaze mu biti by’izamu by’Amavubi y’umutoza, Frank Torsten Spittler; Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, na Niyomugabo Claude bagomba kuba mu bwugarizi; Rubanguka Steve, Bizimana Djihad bateganye mu kibuga hagati; Mugisha Gilbert, Muhire Kevin, na Kwizera Jojea bari inyuma ya rutahizamu Innocent Nshuti.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Stanley Nwabali agomba kuba ari umurinzi w’izamu rya Nigeria; Semi Ajayi, [Kapiteni] William Troost Ekong, Calvin Bassey bazaba bari mu bwugarizi; Olaoluwa Aina, Wilfred Ndidi, Alex Iwobi, na Bruno Onyemaechi bagomba kuba bateganye inyuma ya kizigenza Ademola Lookman, Victor James Osimhen, na Samuel Chukwueze wa AC Milan.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 Saa Cyenda kuri Stade Amahoro ni bwo Amavubi azakira Nigeria bari kumwe mu Itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Mu mikino 5 yahuje amakipe yombi, Nigeria yatsinzemo ibiri mu gihe ibihugu byombi byanganyijemo itatu.

Mugisha Gilbert [N⁰12] na Innocent Nshuti mu bo kwitega mu mboni z’Abanya-Nigeria!

Related posts

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]