Ibyakuburira ko urukundo rwawe rurimo gushonga

 

 

Buriya iyo abantu bakundana hari ibyo baba baziranyeho , uko agufata amagambo meza akakubwira gusa hari igihe bihinduka , ukabona by’abindi yagukoreraga birimo kujyenda bihagaraga umunsi ku munsi!

Dore uko watahuraho urukundo rwanyu rugiye kurangira:

1.Igihe mwabaga muri kumwe wafataga Telefone y’ umukunzi wawe, igihe uzabona ko utangiye kuyifata ukabona arahindutse uzahite umenya ko hari ibyo asigaye aguhisha utangire ubigenzure buhoro buhoro.

 

2. Kuri ubu iterambere hose ryaraje: ushobora guhita wibaza wowe urimo gusoma iyi nkuru ati iby’ iterambere bijemo gute? Tubivuze nyuma y’ uko niba Umukunzi wawe yarasanzwe ashyira ifoto yawe kuri Whatsapp ye,( status) ugasanga ashyizeho ifoto y’ undi muntu utazi atigeze anakumenyesha , badafitanye n’ isano , tangira umenye ko umukunzi wawe arimo aragucika.

3.Niba yari asanzwe aguhamagara kuri Telefone inshuro 3 ku munsi, ukabona atangiye kugabanya inshuro yaguhamagaraga cyangwa se bukira atakuvugishije ngo anakubaze uko umunsi wagenze , icyo gihe haba harimo akantu uzahite utangira ku mubaza ikibazo gihari.

4.Niba mwari musanzwe musohokana nko mu mpera z’ icyumweru, mugasangira , mukanaganira ku by’ urukundo rwanyu, ukabona atangiye kuguha impamvu zahato n’ ahato wenda ngo mfitanye gahunda n’ inzindi nshuti zanjye cyangwa ngo ndananiwe ndumva nshaka kuruhuka ,ihangane tuzajyayo ubutaha ,ugasanga ntamwanya akiguha, icyo gihe ntaba akikwiyumvamo, tangira ukuremo akawe karenge.

5. Niba yarakugishaga inama y’ ikintu runaka agiye gukora, ubu ukabona cyangwa ukumva abikubwiye byararangiye , menya ko iby’ urukundo rwanyu rutameze neza.

 

Related posts

Ibyahishuwe byakwereka Umusore ko umukobwa ashaka ko bahana ibyishimo

Igihe umugabo atazi kubimukorera neza! Zimwe mu impamvu zituma umugore yima umugabo we

Kuki urukundo rufata uwari umugabo w’ ibigango rukamukubita rukamunoza kandi rutamukozeho? Inkuru ibabaje ya Shafi