Ubwo ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi yatsindaga ikipe ya Sudani y’ Epfo ibitego 2_1 mu mukino wo Kwishyura, biza kurangira amakipe yombi anganya ibitego 4_4 kuko mukino ubanza byari byarangiye ikipe ya Sudani y’ Epfo ifite ibitego 3_2.
Ubwo hasohokaga urutonde rw’ amakipe agomba kwitabira CHAN 2024, Amavubi yaje kwibona ku rutonde.
Nyuma yo gushyirwa ku rutonde n’ Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru muri Africa CAF ,benshi batunguwe cyane no kubona urutonde ruvuguruye rw’ iri shyirahamwe ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi atariho.
Ubwo Amavubi yashyirwaga kuri urwo rutonde ,FERWAFA, yatangaje ko ntakindi kintu cyemeza ko Amavubi yabonye itike ,uretse kuba barabibonaga ku rubuga rwa CAF gusa, benshi mu banyarwanda batekereje ko Amavubi ashobora kuba yarazamuwe no kuba yaratsinze ibitego byinshi hanze ubwo bakinaga na Sudani Y’ Epfo.
Benshi batunguwe no kubona u Rwanda rutaje kuri uru rutonde,bakomeje kwibaza uko byaba byagenze, bibaza niba ku rutonde rwa Mbere rwa CAF, ariho hari harabayemo amakosa cyangwa niba urutonde rwa kabiri ari rwo rwabayemo amakosa, cyangwa se hakaba hari izindi mpinduka zabayeho zatumye bihinduka.
U Rwanda amahirwe rusigaranye ni uko rushobora kuziyongera kuri uru rutonde bitewe nuko hari amakipe abiri abura kongerwaho.
Iri rushanwa rya CHAN rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 8 ,rikazabera muri Kenya ,Tanzania na Uganda guhera ku wa 1 kugeza ku 28 Gashyantare 2025.