Ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya” Plenty Love”, umuhanzi The Ben yavuze ko ashobora kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana( Gospel).
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025 ,muri BK Arena aho cyaranzwe n’ ibyishimo n’ amarangamutima kuri uyu muhanzi.
Uyu muhanzi muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo y’ Imana ” Ndaje” avuga ko yayanditse nyuma y’ impanuka mbi yarokotse , yahise avuga ko mu gihe kiri imbere nawe ashobora kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ( Gospel ).
Uyu muhanzi ubwo yari kurubyiniro yafashe umwanya ashimira Imana ku mirimo idasanzwe yamukoreye ndetse n’ urukundo rwinshi yeretswe n’ abafana be.
Uyu muhanzi yashimiye abafana be ati” Mwarakoze mwadufashije kuba abo turi bo none. Imana izabahe umugisha udasanzwe muri uyu mwaka wa 2025″.
Mu gitaramo uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zakanyujijeho zirimo nka “Naremeye” Ari kumwe n’ Itorero Inyamibwa ndetse n’ izindi zifite ibisobanuro bikomeye mu rugendo rwe rw’ ubuhanzi.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo”Wigenda”, The Ben yahise asuka amarira avuga ko ashimishwa no kubona aho yavuye n’ aho ageze ubu, ngo kuko yanyuze mu buzima bushaririye aho yakuriye muri Uganda mu buzima bugoye mu nzu y’ icyumba kimwe na Salo ari abana batandatu n’ ababyeyi.
Mu bafashije uyu muhanzi mu gitaramo cye ,harimo Bushali, K8 Kavuyo, Tom Close , na Otile Brown wo muri Kenya.