Ibintu ukwiriye kwitaho mu gihe ugiye gusomana n’ umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye

Umubare munini w’abakundana bumva ko gusomana ari cyo kintu cyiza bakwiriye kwerekana hagati yabo bakanagikorerana kugira ngo buri umwe yiyumve muri mugenzi we.Nk’iki kindi gikorwa cyose rero , gusomana bishobora guteza ibyago ariko abakundana ntabwo aribyo baba bagambiriye hagati yabo ninayo mpamvu basabwa kubikorana ubwenge.

Gusomana bizana indwara zitandukanye zituruka kukuba , abantu babiri basomana bashobora kwanduzanya na cyane baba batari kumwe igihe cyose kuburyo buri umwe yamenya uko mugenzi we akora isuku.

Mbere yo kugira uwo usoma rero ningombwa ko usoma bino bintu bikurikira

Ni biba ngombwa ujye ufata umwanya uganire n’uwo mushaka kubikorana mubanze murebere hamwe ingaruka zabyo kuburyo niba hari n’ufite ikibazo mukanwa aragisangiza mugenzi we akamenya uko yitwararika.

DORE IBYO UKWIRIYE KWITAHO.

 

Mu gihe ugiye gusomana n’umuntu , banza umenye niba nta gisebe afite mukanwa cyangwa hafi yahoo kuburyo ushobora kwandura indwara zigiturutseho.Nubigenzura bizagufasha kwirinda ‘Infection’ zitandukanye ndetse na bivugwa ko muri uko gusomana n’umuntu uyirwaye ushobora kurwara na Syphills.

Ikindi kandi mu gihe uri gusomana n’uwo muntu , menya ashobora kuba yaranduye agakoko gatera SIDA kandi mbere yo gusomana mukaba mutabanje kubivugana ngo murebe uko murabikora, bikarangira wishoye mu muriro uwureba.

Mbere yo gusomana n’uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe , banza umenye ko ntamuriro afite , ubukonje bukabije se cyangwa gutitira.Aha ni ingenzi kubanza kubirebera kugira ngo utahava urwara indwara zitandukanye uzikururiye.

Mbere yo kugira uwo usomana nawe , banza umenye ubuzima bwe bwose kugira ngo utishyira mukaga kandi nyamara urimo kubyita imikino isanzwe ugasanga bigukozeho.Sibyiza ko urukundo rwae ruhwana n’ahazaza hawe kandi byaringombwa ko wirinda.Mugihe umenye ko wakoze amakosa rero , ihutire kwa muganga bagufashe.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.