Urukundo nyakuru ruryoha nk’ umuneke! Ese wigeze ukundwa n’ umuntu ukunda nawe agukunda?

Kubona igisobanuro cy’urukundo nyakuri unyuze mu nkoranyamagambo zitandukanye zirimo Marriam-Webster barakubwira ngo ‘Urukundo ni ukwitanaho by’agatangaza, kwiyegurirana’. Abantu bari mu rukundo rw’ukuri bagaragara nk’abarwayi bo mu mutwe mu gihe bari hafi y’abataryumva neza.Benshi basogongeye ku rukundo cyangwa se ibyo bise gukunda muri icyo gihe bari barurimo. Ahari waratekereje ngo urukundo ufite ako kanya ruzamara imyaka igihumbi ariko ntabwo rwamaze n’umwaka. Kubera iki? Gukunda umuntu ni nko gutwara igare uzamuka, bigusaba imbaraga kandi ntibigusaba guhagarara kuko iyo uhagaze naryo rirahagarara ndetse rigasubira inyuma.

N’urukundo ni ko rumera, rugusaba kuzamuka mu mutima w’umuntu ukagera hejuru ku gasongero ha handi azumva ko ari wowe wenyine akeneye kubona cyangwa akabona ni wowe gusa muri kumwe abandi akababona mu birometero kure ye. Ku buryo kukubura gato bituma umutima we utera cyane ndetse no kuba muri kumwe bikamuha gutuza no ku kwishimira. Iyo uhagaze rero rusubira inyuma, ni bwo uzumva ngo bakundanaga cyane none batandukanye.Iyo uri kumwe n’umukunzi wawe mwicaranye cyangwa se muri ahantu mwenyine, uba wumva nta wundi muntu mumeze kimwe mu isi kuko uwo muntu ntabwo umubona nk’abandi. Uba wumva isi yose iri guhumeka, ndetse ugatekereza ko ibyo bihe urimo bitazigera birangira kabone n’ubwo ubuzima bubacisha hano na hariya.

URUKUNDO RW’UKURI NI IKI?Urukundo rw’ukuri, ni ukwitanaho bihambaye, kwiyegurirana ndetse no kurahirira by’ukuri kutazava hamwe n’uwo wakunze kabone n’ubwo byagusaba imbaraga. Urukundo rw’ukuri  rugusaba kwitangira umuntu utitaye ku isano mufitanye y’abantu bazi. Kwitanga bivuze kwihanganira buri kimwe abandi bakwita kibi ndetse ukagihindura cyiza kuri uwo muntu ukunda ukamwereka ko umukunda by’ukuri.

ESE IBYIYUMVIRO BY’URUKUNDO RWA NYARWO NI IKI?Urukundo mpamo, urukundo rw’ukuri, urukundo rwa nyarwo ruzana ibintu bitatu by’ingenzi muri wowe ndetse bikaguha ibyiyumviro bihambaye muri wowe kandi bikagukurikira ahantu hose ugiye ku buryo ukubonye wese abona ko ibyo bintu muri kumwe ari nabwo uzumva umuntu bamubajije ati: ”Ugomba kuba ufite umuntu uri kukwitaho”.

1.Umutekano no gutuza: Iyo wita ku muntu by’ukuri, ntabwo uzigera urota umushyira mu kaga cyangwa mu bibazo ugamije kwangiza umutekano we. Iyo ukundwa n’umuntu by’ukuri, uba ufite umutuzo, amahoro ndetse uba ufite buri kimwe by’umwihariko amahoro aguha no gutekana. Umuntu uri mu rukundo rw’ukuri, umubona ari no kugenda kuko aba atuje kandi afite amahoro adasanzwe.

2.Kwibukwa::Niba koko ukunzwe, icara hamwe nkwereke ukuntu uzabimenya. Umuntu mukundana azajya akwibuka buri segonda ndetse ubone ko akuzirikana binyuze mu bikorwa atari mu magambo. Uzajya ubona ko ufite umwanya munini muri we kuko aho umushakiye uzajya umubona. Umuntu mukundana azajya yandika mu mutwe mu gihe muri kumwe. Azajya akubaza niba umeze neza ndetse akubaze n’ibyo nawe azi neza.

3.Gushikama: Uko ikibazo cyaba kingana kose kuri wowe, umuntu ugukunda by’ukuri aguha gushikama kandi ntakuve iruhande.Wibuke ko ubuzima ari buto bityo wishimire mu gihe ufite ntucyangize mu busa. Buri gahe gato ubonye gahe uwo ukunda kandi umukunde by’ukuri utitaye ku ruhare rwe kuri wowe. Ntiwibaze uti “Ese ubwo arankunda ra? Ese ubwo namwimariramo kandi we atankunda?”.

Ibi kimwe n’ibindi bibazo ntibikakube mu mutwe, ni ko kuba umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza, ni ko kuba mukunzi mwiza. Ujye uharanira gukora ibintu ukunda cyane. Nyuma yo gusoma iyi nkuru, ndagutumye, genda ukunde neza uwo mukundana, genda ufate neza ugukunda, genda wirinde kubabaza uwo uhora wita umukunzi wawe kandi wishimire ibihe mugirana.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.