Huye:Menya byinshi ku iburanishwa ry’abantu bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bikekwa ko bwahitanye abagera kuri batandatu.

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Nzeri 2023 urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha abantu batandatu bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bwakorerwaga mu kirombe cyo mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye muri mata uyu mwaka kigahitana ubuzima bw’abantu batandatu.

Inkuru mu mashusho

Ni urubanza ruregwamo abantu batanu bakuriwe na Rtd Major Katabarwa Paul ukekwaho kuba nyir’ikirombe, Uyu arashinjwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butewe no gukora ubwicanyi budaturutse ku bushake hakiyongeraho kuba harabayeho gucukura hadakurikijwe ibipimo ngenderwaho ari na byo birema impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu rw’abantu batandatu baguye mu kirombe.

Abandi bagenzi be bane barimo Jacqueline Uwamariya wari umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, Iyakaremye Liberatha wari umukozi ushinzwe ubutaka na Notariya mu Murenge wa Kinazi, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari na Protais Maniriho wari umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’akagari ka Gahana ko mu Murenge wa Kinazi.

Uko ari bane barashinjwa kuba ibyitso mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro buteme n’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Ltd Major Katabarwa Paul yari asanzwe akorera mu Ngororero iby’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ngo muri 2019 nibwo yagiye kurambagiza iki kirombe giherereye mu Mududgudu wa Gasaka, mu Kagari ka Gahana muri Kinazi kuko yari yarabaye muri Huye ahafite amakuru ahagije.

Umushinjacyaha kandi avuga ko barebye umurwayi wo mu mutwe witwa Ntakirutimana Jeanne bamubeshya ko baje kumwubakira no kumuha amazi yo mu kuzimu ariko bashakaga amabuye akajya gucuruzwa i Kigali kandi ibyo byose bigakorwa abayobozi barebera.

Gusa nyuma y’imyaka ine hakorwa ubucukuzi mu buryo budakurikije amategeko nibwo haje kugwamo abantu batandatu.

Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo z’abayobozi zumvikanisha ko bari basanzwe bazi Katabarwa nk’uwari uhagarariye ibikorwa by’ubucukuzi.

Hari n’abakoragamo babajijwe bavuga ko n’ubwo [boss] wabo batari bamuzi ariko bumvaga ababakuriye bavuga ko yitwa Katabarwa.

Hari n’abatangabuhamya kandi babajijwe bemeza ko hakorwaga ubucukuzi ndetse harimo n’uwemeza ko Katabarwa ubwe yigeze kumutira imashini yo gukoresha muri ubwo bucukuzi akabishingiraho ahamya ko ari ibye.

Uwitwa Uwamariya Jacqueline wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge kuva mu 2018 akimurirwa i Maraba kuwa 14 Kanama 2022, yahakanye icyaha ariko yemera ko yigeze kugera mu Mudugudu wa Gasaka akabona inzu yubakwa ndetse iruhande rwayo hacukurwa umwobo muremure abyibazaho abajije umuyobozi ushinzwe iterambere mu Kagari akamubwira ko ari umufatanyabikorwa urimo kubakira utishoboye. Akaba ngo yarabwiwe ko uwo mwobo wacukurwaga wari uwo kuzamuzamurira amazi mu kuzimu azajya akoresha nataha iyo nzu.

Gusa kuba atarabajije ibyangombwa byo gushakisha amazi nk’umuyobozi bigaragaza ko yari azi neza ibihakorerwa ariko agakomeza kubihishira.

Ubushinjacyaha buvuga ko Uwamariya yitwaje ububasha nk’umuyobozi yemerera Katabarwa gukora ubucukuzi mu gihe ubusanzwe umufatanyabikorwa anyura mu karere; kuba yaramwakiriye ntanabimenyakanishe ubugenzacyaha bwo bukabibona nk’ubufatanyabikorwa.

Iyakaremye Liberatha we wabaye iKinazi kuva 2010-2021 ashinzwe ubutaka mu murenge abazwa yahakanya ko atigeze amenya ko hari ibikorwa by’ubwubatsi cyangwa ibyo gucukura cyangwa ibyo gushaka amazi byarimo bihakorerwa.

Ariko kandi yemera ko yigeze kwinjira mu biro bya Gitifu akahasanga umugore baganira akamubwira ko ari umuterankunga ushaka kuzubakira umuturage akanamushakira n’amazi. Ubushinjacyaha bugasanga kuba yari ashinzwe imyubakire n’ibikorwaremezo muri rusange kutamenya ibyo bikorwa byaba bivuze ko yaba yari ari muri ’coma’ cyangwa atari muri uwo murenge.

Undi ni Nkurunziza Gilbert wabaye Gitifu w’Akagari ka Gahana kuva 2010-2022, yahakanye icyaha asobanura ko yaje kumenya amakuru ko hari abahakoreraga ubucukuzi n’ubwubatsi bw’inzu.

Ni mu gihe kandi hari abatangabuhamya bavuga ko ikibazo cy’ikirombe cyacukurwaga cyabajijwe mu nama, gitifu w’akagari akabacekesha avuga ko ibikorwa by’umuturage mu butaka bigarukira muri metero ebyiri ngo ahandi haba ari aha leta, ibi bigaragaza ko hari icyo yari abiziho n’ubwo aya magambo Nkurunziza we ayahakana yivuye inyuma.

Undi kandi witwa Maniriho Protais wari SEDO we yabaye aha i Gahana muri 2019-2022, Nawe yahakanye icyaha avuga ko ibyo bikorwa ntacyo yari abiziho, ariko yemera ko bamwe mu bahakoraga bari inshuti ze. Yemera kandi ko yajyaga akurikirana iyubakwa ry’inzu byavugwaga ko yubakirwa umuturage, nyamara hari abatangabuhamya bemeje ko yahahoraga no mu minsi y’ikiruhuko, ibishimangira inyungu yari yiteze muri icyo kirombe.

Rtd Katabarwa Paul uvuga ko abamushinja bose nta n’umwe baziranye, bose yabamenyeye muri kasho, Avuga ko kumenyana n’abantu ubwabyo nk’uko ubushinjacyaha bwagaragaje abo baziranye bitakabaye impamvu igize icyaha kuko azwi n’abantu benshi nk’uko yigeze kuba komanda muri Butare nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Yongeraho kandi ko uretse amagambo nta kimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza gihamya ko ari we wakoreshaga abakozi bacukuraga byaba mu buryo bwo guhemba cyangwa amasezerano y’akazi.

Umwunganizi mu mategeko wa Rtd Major Katabarwa yongeraho ko uretse amagambo unababajije amazina y’ayo mabuye bivugwa ko yacukurwaga, ubushinjacyaha nta gisubizo bwatanga.

Uyu kandi avuga ko Ku cyaha cyo kwica atabigambiriye avuga ko adakwiye kugikurikiranwaho kuko abapfuye hatagaragaye ishyingurwa ryabo rizwi [ akisegura avuga ko atari ugushinyagura ahubwo ari ugukurikiza amategeko] ndetse ko nta n’inyandiko zishimangira ko bapfuye ziratangwa.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba ubuyobozi bwarabashyinguye ari cyo kimenyetso ndetse ubu n’uwahagera yahasanga umusaraba, kuba rero batarabandukuye ngo ni uko inzira z’amategeko zitubahirijwe.

Rtd Katabarwa Paul avuga ko yakoze impanuka muri 2002 ubu akaba agendera mu mbago, akavuga ko kuba afunze kandi adashobora gutoroka igihugu bimubabaza cyane, agasaba kugirwa umwere agataha.

Aba baregwa bose bahuriza ku gusaba ubutabera ko bwashishoza bakarekurwa bagataha.

Kuri munsi wejo iburanisha ryasubitswe hatumviswe SEDO Maniriho Protais wari umuburanyi wa gatanu. Bikaba biteganyijwe ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 3 Ukwakira 2023, hakomeza kumvwa ubwiregure bwe.

Twabibutsa kandi ko icyo kirombe cyaridukiye abantu barimo bacukura aho bikekwa ko bari batandatu. Nyuma y’ibyumweru byinshi babashakisha, ubuyobozi bwasabye ko imirimo yo gushakisha ihagarara, maze hashyirwa umusaraba byitwa ko bashyinguwe, ikiriyo kirarangira.

Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa haregwaga barindwi ariko kuri ubu mu rubanza rwo mu mizi hakurikiranwa batanu gusa. Uwari Mudugudu wa Gasaka n’umuturage umwe wareganwaga bo bagizwe abere.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.