Ikipe y’igihugu y’Uburundi yashyiriweho akayabo kabarirwa muri za Miliyoni mu gihe bakuramo Cameroon bakajya mu Gikombe cy’Afurika

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu y’u Burundi irakina na Cameroon mu mukino wa nyuma wo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika CAN.

Uyu mukino urabera mu gihugu cya Cameroon i Saa 21h00, biturutse ku gaciro uyu mukino ufite cyane ko iza kuwegukana ihita yerekeza mu Gikombe cy’Afurika, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi CP Alexandre Muyenge yatangaje ko buri mukinnyi azagenerwa agahimbazamusyi mu gihe baba bakatishije tike y’igikombe cy’Afurika.

Aganira na n’ikinyamakuru Akeza Sports yagize Ati”Twakoze ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi bagere muri Cameroon hakiri kare, ndetse tubashyira mu buzima bwiza kandi barishimye. Mu nama twagiranye ejo rero twababwiye ko ibyo twakoze ataribyo bya nyuma, ahubwo buri mukinnyi tuzamuha Miliyoni 15 nk’agahimbamusyi ko kubona itike.”

Itsinda c ririmo aya makipe rigizwe n’amakipe 3 gusa, riyobowe na Namibia ifite amanota 5 yasoje imikino yayo yose. Cameroon iri kumwanya wa 2 ifite amanota 4, inganya n’Abarundi nabo bafite 4. Uburundi burasabwa gutsinda kugirango bwizere kwerekeza muri Côte d’Ivoire.

Gambia nicyo gihugu gifite umukinyi ukina muri shampiyona y’u Rwanda uzakina igikombe cy’Afurika, ikindi gihugu kigifite amahirwe ni u Burundi busigaranye abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe