Huye_ Ngoma:”Kwibuka abazize Jenoside ni igikorwa kizahoraho”  Dr. Yvan Butera

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma,  kuri uyu wa 30 Mata 2024, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri  yabonetse y’abatutsi bishwe mu 1994, aho yari yarubakiweho mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, barimo, abaminisitiri, guverineri ndetse n’abandi bo mu zindi nzego.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima,  Dr. Yvan Butera, nawe yifatanyije n’umurenge wa Ngoma mu kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside,  aho yatangiye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  ababwira  ko bagomba gukomera.

Yagize ati” Ndihanganisha abavandimwe barokotse Jenoside muri 1994, ndihanganisha by’umwihariko abari bushyingure ababo uyu munsi, tukaba twaje kubafata mu mugongo, no kubakomeza. ubwo muriho, nabo bariho kandi ntibazazima duhari. mukomere mukomeze kwiyubakamwo ubudaheranwa, kuko aribyo bizaganduza uwari we wese wifuzaga ko mwazima”.

Dr. Yvan Butera yahamije ko
Kwibuka abazize jenoside muri 1994, ari  igikorwa kizahora gikorwa, mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abatutsi barenganye bakazira uko bavutse, kandi batarabigizemo uruhare na ruto.

Yagize ati” Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, aba ari umwanya tugaruka ku mateka y’urwango rwabibwe na politike mbi, n’imiyiborere mibi byaranze u Rwanda mbere ya Jenoside, aho abatutsi babuzwaga uburenganzira bw’ibanze, burimo kubuzwa kwiga, kubona akazi ndetse n’ubundi burenganzira bukwiriye umuntu uwari we wese”.

Uyu munyamabanga muri minisiteri, yanavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi no gushyingura mu cyubahiro abayizize ari inshingano ya buri wese  dore  ko ngo aribwo buryo bwiza bwo kubasubiza icyubahiro  n’agaciro bambuwe.

Dr. Yvan Butera yakomeje asaba buri wese ko uwaba afite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi bishwe iri, ko yayatanga kugira ngo nabo bashyingurwe neza mu cyubahiro, ari naho yahereye anenga cyane by’umwihariko abantu bagaragaye mu bikorwa byo kwanga gutanga amakuru, bakanakora ibikorwa byo gushinyagura, birimo kubaka no guhinga hejuru y’imibiri y’abatutsi  bishwe muri 1994.

Dr. Yvan Butera yanakomeje ashimira inkotanyi zo zabohoye igihugu ubu kikaba gitekanye ndetse cyuje iterambere.

Ati” Ndashimira ingabo za RPF inkotanyi, zari ziyobowe na nyakubahwa perezida wa Republic Paul Kagame, zigahagarika Jenoside zikagarura amahoro, ndetse turanabashimira n’uruhare runini bagize mu kongera kubaka igihugu cyiza, kizira amacakubiri buri wese yibonamo, nk’abanyarwanda dukomere kuri uyu murage usumba iyindi”.

Yongeyeho ati” Turashimira Leta yacu iyobowe na nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame, ku miyoborere myiza n’ikerekezo kiza iduha cyo kuba umwe no kwirinda icyari cyo cyose cyakongera gutanya abanyarwanda”.

Uyu munyamabanga muri minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera,   yasabye  abanyarwanda bose  kwiyunga, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside  aboneraho no kubibutsa ko icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi  ko bidasaza.

Ati” Kwibuka bikomeze biduhe imbaraga zo kurwanya abapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, bikaduha imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo yayo,  ndetse no guhangana n’izindi ngaruka zayo  nk’abanyarwanda. Ibyo biradusaba rero gukomeza gufatana urunana mu rugamba rw’iterambere, no kubaka ubumwe bwacu tuzaraga abadukomokaho”.

Mu rwibutso rwa Jenoside wa rwa Ngoma, hashyinguwe  imibiri  y’abatutsi 2073 bazize Jenoside, irimo 2060 yabonetse mu murenge wa ngoma, aho yari yarubakiweho inzu, n’indi 13 yabonetse hubakwa ibikorwa remezo binyuranye. iyi mibiri yatangiye kuboneka mu mpera z’ukwakira 2023.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi