Muhanga: Imodoka y’ Ibitaro  yafashaga abarwayi yatwitswe n’ abagizi ba nabi 

Mu Karere ka Muhanga, haravugwa inkuru iteye agahinda naho imodoka y’Ibitaro byigenga byitwa Peace Polyclinic, Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza, Umuyobozi Mukuru w’ibi Bitaro mu Karere ka Muhanga, Dr Norbert Ngadjole Lonu Norbert , avuga ko iki kibazo cyabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru gishize.

Dr Ngadjole akavuga ko abayutwitse bayisanze muri Parking barayishumika barangije basiga irimo gushya baragenda.

Ati “Ababikoze ni abagome kuko iyi modoka niyo yafashaga abarwayi.”Avuga ko muri ibi bitaro bahafite abazamu babiri baharara bakahirirwa.

Akavuga ko batanze ikirego kuri Polisi bakaba bategereje ibizavamo mu iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko bakiriye ikirego iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Umuyobozi w’iyi Polyclinique avuga ko hari indi modoka y’Ibitaro yari itangiye gushya baza kuyizimya.Cyakora bamwe mu bakozi ba Polyclinic Peace babwiye kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru  ko hari abakekwa kuko hari abo babonye muri ayo masaha bahazerera.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro