Huye: Ibyagaragaye nyuma y’ uko ukuriye irondo yari amaze kwica nyina umubyara

 

Mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Nyaruhombo mu karere ka Huye , haragaye umurambo w’ umukecuru w’ imyaka 95 y’ amavuze bikekwa ko yishwe n’ ukuriye irondo muri uriya mu mudugudu twavuze haruguru.

Amakuru avuga ko uyu ukekwaho gukora icyaha afite imyaka 48 asanzwe akuriye irondo ,agakekwaho kwica nyina babanaga mu rugo.

Amakuru akomeza avuga ko umukecuru witwa Nakabonye Venantie w’imyaka 95  bikekwa ko yishwe anizwe n’umuhungu we witwa Shumbusho Viateur w’imyaka , Nyakwigendera w’abanaga mu rugo(mu gipangu) n’umuhungu we .

Ngo byamenyekanye ko yapfuye,  abaturanyi bagira ngo n’urupfu rusanzwe kuko yari asanganwe ubundi burwayi.

Inzego z’ibanze zagezeyo zisanga nyakwigendera afite inzitiramibu mu ijosi kandi itandukanye niyo yararagamo kandi umurambo we ufite ibikomere ku irugu.

Umwe mu buyobozi bo muri kariya gace yavuze ko uko byagaragaraga abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo mu nsi y’igitanda ngo basibanganye ibimenyetso.

Ubusanzwe uriya mukecuru yabanaga n’abakazana be babiri ndetse n’umuhungu we n’abuzukuru be bageze ku munani.Uriya muyobozi yakomeje avuga ko nta makimbirane yari zwi uriya nyakwigendera yari afitanye n’umuryango we.

Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zageze ahabereye ibi byago ,RIB itangira iperereza hatabwa muri yombi umuhungu we akaba yari anasanzwe akuriya abanyerondo bo muri kariya gace.Hatawe muri yombi kandi umushumba wakoraga muri urwo rugo witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28 .Umurambo wajyanwe ku Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

 

 

 

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza