Abanyarwanda bose bakiriye inkuru nziza nyuma y’ ibyavuye mu Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwa karindwi  ku Mibereho y’ Ingo muri Rusange  , buzwi nka EICV7, bwagaragaje ko ubukene mu banyarwanda bwagananyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’ imirimo myinshi yahanzwe ,ituma ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera umunsi ku munsi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe  mu mezi 12 ya 2024 ku ngo zisaga ibihumbi 15.0666. bwatangaje ko ubukene bwagabanutse bukava kuri 39,8% mu 2017 bukagera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwo bwavuye kuri 11,3% bugera kuri 5,4%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko kugira ngo umunyarwanda abashe kubona ibyangombwa by’ibanze birimo ibiribwa, amazi, n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, bisaba ko yinjiza nibura 560.027 Frw ku mwaka.

Imibare igaragaza ko  Umunyarwanda yinjiza  $1040 buri mwaka. Kuva mu  2017kugeza  2024, hahanzwe imirimo 1.374.214, aho intego yari uguhanga imirimo 250 buri mwaka.

ElCV7 igaragaza ko ingo Miliyoni 1’5 zavuye mu bukene mu myaka,bivuze ko ubukene bwagabanyutseho 12’4%mu myaka irindwi ishize.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi, yavuze ko ubukene bwagabanyutse kubera imibereho y’Abanyarwanda yahindutse ariko binagirwamo uruhare na gahunda zitandukanye Leta yashyizeho. Ati:Twakoranye na LODA tureba Ingo ziri muri  gahunda ya VUP, ku  ngo ziri muri iyi gahunda, ubukene buri kuri 40,5%, Mbere Ingo zari mu bukene zari nka   70%, bivuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko hari ingo zavuye mu bukene.”

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, Murenzi yavuze ko hakenewe kongerwa,imbaraga   mu guteza imbere ubuhinzi kugira ngo ibiciro ku masoko bireke guhindagurika.

Imibare igaragaza ko ingo zakiriye amafaranga avuye mu mahanga zavuye kuri 23% mu 2017 zigera kuri 59% mu 2024, harimo 36% zituye mu byaro. Izi ngo zose zakiriye miliyoni 198 Frw mu mwaka umwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko ibi bipimo bizafasha Leta kumenya neza aho ikwiye gushora imari mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw’abaturage. Ati: ” Twabonye ubukene n’ ubukene bukabije burimo kugenda bugabanuka, kuko abagerwaho n’ ibikorwaremezo nk’ amazi n’ amashanyarazi bariyongereye by’ umwihariko mu bice by’ icyaro n’ abandi babikeneye cyane kurusha abandi. […]mu by’ukuri ntabwo dukwiye kuba dufite ubukene bukabije mu gihugu.”

Related posts

Abaturage b’ i Burundi bishimye uburyo Perezida wabo yikoreye umusaraba ,Bamwe bati’ “Ahubwo ni wowe tuzasenga kuko udukorera ibintu byiza”

Joseph Kabila yageze muri Congo anyuze mu Mujyi wa Kigali, benshi baratungurwa

Kigali_ Musanze: Harakekwa icyaba cyateye impanuka yatumye abari bagiye kurugendo bashya ubwoba abandi babura ubuzima.