Uko Byagenze ngo Meya w’ Akarere ka Nyanza yisange yatawe muri yombi nyuma yo kumwambura inshingano ze

 

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, nibwo Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha( RIB) ,rwataye muri yombi Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza nyuma y’ amasaha make akuwe ku kazi ko kuyobora aka Karere.

Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi w’ urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry ,akaba yatangaje ko uyu muyobozi yamaze gutabwa muri yombi. Ati” Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”

Amakuru avuga ko Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’ icyemezo Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku inshingano zo kuyobora ako Karere.

Soma iyi nkuru bifitanye isano kugira ngo usobanukirwe byinshi: Ese ni iki Cyatumye uwari Meya w’ Akarere ka Nyanza yeguzwa ku inshingano ze?

Related posts

Joseph Kabila yageze muri Congo anyuze mu Mujyi wa Kigali, benshi baratungurwa

Kigali_ Musanze: Harakekwa icyaba cyateye impanuka yatumye abari bagiye kurugendo bashya ubwoba abandi babura ubuzima.

Ese kubera iki abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bahabwa amanota hazajya gahenderwa ku ki? Ibyatangajwe n’ Inama y’ Abaminisitiri