Hibazwa impamvu hari ishyamba ryagaragayemo imirambo 32 y’ abasirikare , ikomeje kuba urujijo kuri  benshi

Nyuma y’uko abarinzi b’ishyamba rya Nyungwe/Kibira ryo mu Burundi, ku gice gikora kuri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke, babonye Imirambo 32 y’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya FARDC, mu gihe kwezi kumwe gusa, Urujijo rukaba rukomeje kuba rwinshi kuri iyi mirambo.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyandikirwa muri kiriya gihugu cyatangaje ko ubutegetsi bw’u Burundi butigeze buhakana cyangwa ngo bwemeze ayo makuru y’iriya mirambo y’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangwa n’aba barinda iri shyamba.Iyi mirambo uko ari 32 yose bivugwa ko ari iy’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonywe n’aba barinzi ku misozi ibiri itandukanye yo muri ibi bice, irimo uwa Nderama n’uwa Kiruhura, mu bilometero uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Hari andi makuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zimaze  igihe zarahawe rugari mu ishyamba rya Kibira, nubwo uburyo zishwemo byo bitatangajwe.  Icyakora bamwe mu baturage bo muri ako gace gakora ku ishyamba ryabonetsemo iriya mirambo bagaragaje ko izi nyeshyamba zitacyihisha, kuko zihora zigaragara mu bice bitandukanye byo mu Burundi.

Aba baturage b’u Burundi bavuga ko izi nyeshyamba zambaye impuzankano y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikunda kugaragara mu Isoko rya Ndora zije gusahura ibyo kurya. Christian Nkurikiye uyobora Komini ya Bukinanyana, ubwo yasubizaga iki kibazo,  ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza na kimwe kuko atemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru.

Icyakora ubwo yasubizaga iki kibazo, Christian Nkurikiye yakomeje avuga ko akenshi muri iri shyamba hakunze kubonwa imirambo myinshi bikarangira hatamenyekanye aho yaturutse. Ku rundi ruhande byaketswe ko iyo mirambo ishobora kuba ari iy’abasirikare b’u Burundi bahawe impuzankano y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko abayobozi bakuru muri iki gisirikare cy’u Burundi babihakanye.

Mu gihe zaba zibaye ari inyeshyamba zirwanya ubutegetse bw’u Rwanda ntabwo byaba ari igitangaza kuko Leta y’u Burundi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze  igihe bikorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma yuko Perezida w’u Burundi n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuze ku mugaragaro ko bazakora ibishoboka byose bagakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.