Abayobozi b’ Imidugudu bashyizwe igorora, bagiye kujya bakora akazi kabo mu buryo bworoshye kubera igikorwa bakorewe cyashimishije imitima yabo

 

Igikorwa cyakorewe abayobozi b’ Imidugudu irenga 600 yo mu Karere ka Gatsibo cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, gitangirira mu Murenge wa Gitoki aho abakuru b’imidugudu 57 bashyikirijwe amagare yabo n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko amagare y’abakuru b’imidugudu 602 bari muri aka Karere yose yamaze kuboneka ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.Ati “ Ni amagare afite agaciro ka miliyoni 84, 280, ooo Frw twayabonye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu hamwe n’Akarere, akaba kandi ari umuhigo Umukuru w’Igihugu cyacu yari yemereye ba Mudugudu twe turi intumwa, ayabahaye rero kugira ngo mumufashe kwegera umuturage mumufashe gutanga serivisi nziza.”

Habanabakize Thomas, Umukuru w’Umudugudu w’Akinyange mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki, yishimiye igare rishya yahawe avuga ko rigiye kumufasha kugera ku baturage mu buryo bworoshye ndetse rikanamufasha gutanga serivisi nziza.Ati “ Ubusanzwe kugenda Umudugudu wose biravunanye kuba rero tubonye igare bigiye kudufasha mu kugera ku baturage mu buryo bworoshye. Hari ubwo mu Isibo runaka baguhamagaraga ukagerayo ukererewe cyane ariko ubu bizajya biba byoroshye kugerayo. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeza kutwitaho.”

Habimana Emmanuel uyobora Umudugudu wa Nyamuraza mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko igare yahawe ari ibyerekana ko ubuyobozi bwo hejuru bwitaye ku bakuru b’imidugudu kandi bwifuza ko batanga serivisi neza.

Uwiringiyimana Jeannette uyobora Umudugudu wa Nyampingo mu Kagari ka Rubira we yagize ati “ Ubu nishimiye iri gare mpawe. Nahuraga n’imbogamizi mu kugenda umudugudu wanjye kuko ni munini cyane, ubu rero rigiye kumfasha mu kuwugenda neza, rimfashe kugera ku Kagari mu gihe hari inama kuburyo serivisi natangaga zigiye kurushaho kugenda neza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iyo habonetse amahirwe, abakuru b’imidugudu batekerezwa mbere kuko basanzwe ari abakorerabushake.Ati “ Niyo mpamvu iyo habonetse ubushobozi bushobora gutuma tubereka ko akazi bakora tugaha agaciro. Ntabwo twareka kubikora, abaturage babategerejeho serivisi nini kandi turazirikana ko ubufasha bwose bushoboka bwabafasha mu kunoza inshingano.”

Akarere ka Gatsibo ni ubwa kabiri gafashije abo mu nzego z’ibanze kubona inyoroshyangendo kuko ari nako katangiriyemo gahunda yo guha moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.