Dore umwanzuro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe nyuma y’inama yigitaraganya

Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 umwuka wakomeje kuba mubi,kuko nyuma yuwo mukino ubuyobozi bwahise butumizaho inama yigitaraganya yiga kumutoza mukuru Wade.

Muri iyi nama yabereye Mukarumuna kuwa 6 hafatiwemo icyemezo cyuko bagomba gukora ibishoboka byose bagatandukana n’umutoza wayo Wade nyuma y’umusaruro muke.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo gikomeye cyo guhita birukana Wade, ahubwo bagashaka umutoza mukuru byihuse usimbura Wade.

Wade mu mikino yatoje Yatsinzwe imikino 3 atsinda 6 anganya 3 umusaruro utari mwiza ku ikipe ishaka igikombe cya shampiyona.

Nubwo Rayon Sports yamaze gutandukana na Wade,yarisanzwe nta mutoza w’abazamu igira ndetse n’umwungiriza,ibi bigaragaza ibyuho biri mu ikipe igomba kuziba kugira ngo ihanganira ibikombe.

Andi makuru agera kuri Kglnews nuko umutoza wungirije we yari kuboneka mu ntangiriro z’iki cyumweru none agiye mbere ye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda